Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Umuvugizi wa M23 avuga ku bihano America yamufatiye rimwe na Gen.(Rtd) Kabarebe

radiotv10by radiotv10
24/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Icyo Umuvugizi wa M23 avuga ku bihano America yamufatiye rimwe na Gen.(Rtd) Kabarebe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, avuga ko ibihano yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za America kubera uruhare rwe mu ntambara M23 ihanganyemo na Leta ya Congo, ntacyo bivuze kuko urugamba arimo rutagira ikindi rungana, ku buryo hari icyo yarukangishwaho.

Lawrence Kanyuka yabitangarije mu mujyi wa Bukavu uherutse gufatwa na M23 ubwo herekanwaga intwaro 150 n’ibindi bikoresho bya gisirikare byari mu baturage, byagiye bikurwamo.

Kanyuka avuga ko impamvu barwana iyi ntambara ari ukugira ngo babone uburenganzira bwo kubaho mu Gihugu cyabo bisanzuye, bityo ko gufatirwa ibihano nka biriya ntacyo bivuze.

Ati “Urugamba ndimo ni urwo kurinda no kurwana ku baturage bicwa umunsi ku wundi n’ubutegetsi bwa Tshisekedi kandi sinzadohoka. Ndabisubiramo, umurava wanjye ndetse na bagenzi banjye ku kurinda no kurwana kuri bene wacu dusangiye Igihugu bicwa bakaribwa, nzawukomeza kugeza igihe imana izampamagarira.”

Abajijwe ku by’amakompanyi ye abiri yafatiriwe ndetse no ku kuba atatemberera mu Bihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za America, mu gisubizo cyihuse, Kanyuka yavuze ko iwabo muri Congo ari yo paradizo imana yaremye, kandi hari byose ku buryo kuba yabuzwa kujya mu bindi Bihugu mu gihe yaba ari mu cyabo atekanye, ntacyo bivuze.

Yagize ati “Hano iwacu dufite ibitoki, dufite ibirayi, ibishyimbo, isombe, isamake isambaza, dufite byose mu mazi no ku butaka rero ibyo byose ntakibazo kibirimo.”

Lawrence Kanyuka aganira n’Itangazamakuru i Bukavu

Ibi bihano mu by’ubukungu byafatiwe Lawrence Kanyuka, byasohokeye rimwe n’ibyafatiwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, General (Rtd) James Kabarebe.

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibi bihano byafatiwe Kabarebe, ivuga ko bidafite ishingiro na busa, kuko ibyo yashinwe na America byo kuba ngo ari we uhuza Leta y’u Rwanda na M23, ari ibinyoma.

U Rwanda rwavuze ko iyo ibihano biza kuba bikemura ibibazo by’amakimbirane byakomeje kuba mu Burasirazuba bwa DRC, byari kuba byarabonewe umuti cyera.

Iki Gihugu cyavuze ko ahubwo hari ababangamiye umutekano w’u Rwanda bari banakwiye kubihererwa ibihano, ariko amahanga akabirenza ingohi, aho cyagaragaje ko ubwo imirwano yuburaga, uruhande rwa Leta ya Kinshasa, rugizwe na FARDC, Ingabo z’u Burundi, iza SAMDRC, umutwe w’abajenoside wa FDLR ndetse n’abacancuro.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Mobile Money Limited Launches ‘BivaMoMotima 3’ to Reward Merchants with Exciting Prizes

Next Post

Hatangajwe igihano cyakatiwe uwari uyoboye agatsiko k’insoresore zishe umuraperi w’ikirangirire

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe igihano cyakatiwe uwari uyoboye agatsiko k’insoresore zishe umuraperi w’ikirangirire

Hatangajwe igihano cyakatiwe uwari uyoboye agatsiko k'insoresore zishe umuraperi w’ikirangirire

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.