Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

radiotv10by radiotv10
03/03/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Epfo, haramutse humvikana urusaku rw’amasasu, ubwo abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ukorana na FARDC wageragezaga igitero shuma, ariko umutwe wa M23 ugenzura uyu mujyi uhita ubasubizayo vuba na bwangu.

Aya masasu yumvikanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Werurwe 2025, ubwo abarwanyi ba Wazalendo bari baturutse mu misozi ya Karhale bamanuka muri Komini ya Kadutu bakagaba igitero.

Ni na bwo abarwanyi ba M23 bari mu birindiro byabo muri Camp TV, bahitaga bakozanyaho n’aba ba Wazalendo, bahita babamurura.

Umuturage wo muri aka gace, aganira n’Ikinyamakuru ACTUALITE.CD dukesha aya makuru, yagize ati “Byatangiye mu gitondo cya kare, ahumvikanye gusubizanya mu masasu hagati ya Wazalendo n’inyeshyamba za M23 muri Karhale. Ariko ntitwamenye ibyaje gukurikiraho.”

Undi muturage yagize ati “Baje mu gitondo cya kare, banyuze hano iwanjye, ubundi barasa amasasu.”

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye kugeza ku isaaha ya saa mbiri n’igice za mu gitondo, byanateye impungenge abaturage bo muri aka gace.

Umwe mu bo muri Sosiyete Sivile yagize ati “Uko byifashe ni uko kugeza ku isaaha ya saa 08:30 hari hakomeje kumvikana amasasu. Abaturage bavuga ko ba Wazalendo bamanutse mu ijoro, ubundi bakarasana na M23.”

Amakuru yemeza ko abarwanyi ba Wazalendo bari bagabye iki gitero, basubijwe inyuma n’aba M23, nyuma yo kubarasaho urufaya rw’amasasu menshi.

Umwe mu bo muri Sosiyete Sivile yagize ati “Abo bikekwa ko ari ba Wazalendo baje baturutse muri Camp TV, Karhundu no mu bice bihakikije. Twababonye basubirayo, bazamutse mu bice baje baturukamo. Urebye ntibifuzaga kurwanira mu mujyi, kuko bishobora gutera ikikango abaturage.”

Uku gukozanyaho hagati ya M23 na Wazalendo, kwazamuye ubwoba mu butarage, ndetse ibigo by’amashuri byo muri aka gace bisubiza abana mu miryango yabo, ndetse bimwe mu bikorwa bikaba bitigeze bikora mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Ruhango: Abantu 28 barimo n’ab’igitsinagore bafatiwe mu mukwabu

Next Post

Harakekwa indi mpamvu y’isezera ry’umwe mu batoza ba Rayon itandukanye n’iyatangajwe

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Harakekwa indi mpamvu y’isezera ry’umwe mu batoza ba Rayon itandukanye n’iyatangajwe

Harakekwa indi mpamvu y’isezera ry’umwe mu batoza ba Rayon itandukanye n’iyatangajwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.