Thursday, November 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Nyuma y’Amavubi Shampiyona igarukanye imikino irimo uhanzwe amaso na benshi

radiotv10by radiotv10
27/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Nyuma y’Amavubi Shampiyona igarukanye imikino irimo uhanzwe amaso na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda irasubukurwa nyuma y’imikino y’Ibihugu, aho mu mikino igiye gukinwa y’umunsi wa 22 harimo itegerejwe na benshi irimo uwa Rayon Sports na Mukura imaze iminsi yihagararaho imbere y’amakipe akomeye.

Shampiyona iragaruka guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025 hakinwa imikino y’umunsi wa 22.

Hari hashize ibyumweru bibiri idakinwa kubera imikino y’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho u Rwanda rwatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0, undi mukino rukanganya na Lesotho igitego 1-1.

Umunsi wa 22 wa shampiyona uratangira gukinwa kuri uyu wa Gatanu, ariko umukino utegerejwe cyane ni uzahuza ikipe ya Rayon Sports FC iyoboye urutonde rwa shampiyona izakiramo ikipe ya Mukura ya gatandatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Uyu mukino washyizwe kuri Sitade Amahoro i Remera, uzaba ku wa Gatandatu tariki 29 Werurwe, watangiye kuvugisha benshi, bawutegerezanyije amatsiko.

Impamvu uyu mukino utegerejwe cyane, ni uko iyi kipe ya Mukura VS yihagazeho imbere y’amakipe akomeye, dore ko yatsinze Rayon Sports FC mu mukino ubanza wabereye i Huye.

Mukura VS yanihagazeho imbere ya APR FC iyitsindira i Huye mu mukino wo kwishyura, mu gihe umukino ubanza APR FC yari yayitsinze ibitego bine kuri bibiri.

Imikino yose y’umunsi wa 22

Ku wa Gatanu, tariki 28/03

Saa 15h00:

  • AS Kigali vs Gasogi United

Ku wa Gatandatu, taliki 29/3

Saa 15h00:

  • Bugesera FC vs Amagaju FC
  • Musanze FC vs Amagaju FC
  • Rutsiro FC VS Gorilla FC

Saa 18h30:

  • Rayon Sports FC vs Mukura VS

Ku Cyumweru, taliki 30/03

Saa 15h00:

  • SC Kiyovu vs Police FC
  • Etincelles FC vs Marine FC

Saa 18:00

  • APR FC vs Vision FC

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 17 =

Previous Post

Abakozi batatu b’Akarere ka Kayonza bakurikiranywe muri dosiye ya Miliyoni 67Frw

Next Post

Hongeye kugaragazwa ibituma abasirikare b’u Rwanda bavugwa imyato mu butumwa bajyamo

Related Posts

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

by radiotv10
12/11/2025
0

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero, barimo umunyezamu Kwizera Olivier wanyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda no...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka...

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yifashishije ubushakashatsi bwagiye hanze, yagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, byatuma umuntu azigama ibihumbi 2,5...

IZIHERUKA

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua
IMIBEREHO MYIZA

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua

by radiotv10
13/11/2025
0

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

13/11/2025
Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

13/11/2025
Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

13/11/2025
Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

13/11/2025
Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

13/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hongeye kugaragazwa ibituma abasirikare b’u Rwanda bavugwa imyato mu butumwa bajyamo

Hongeye kugaragazwa ibituma abasirikare b’u Rwanda bavugwa imyato mu butumwa bajyamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.