Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

IFOTO: Bamporiki n’uwitwa Ibereryabigogwe bahuye bararamutsanya bitsa ku Muco udacutswa

radiotv10by radiotv10
02/12/2021
in MU RWANDA
0
IFOTO: Bamporiki n’uwitwa Ibereryabigogwe bahuye bararamutsanya bitsa ku Muco udacutswa
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Edouard Bamporiki yagaragaje ko yahuye n’umwe mu bakoresha urubuga Nkoranyambaga rwa Twitter wiyita Ibereryabigogwe, ubundi bakaramutsanya bitsa ku muco wo gutunga Inka waranze abakurambere.

Hon Edouard Bamporiki kuri uyu wa Gatatu yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rubavu asura bimwe mu bikorwa biranga Umuco nyarwanda ndetse akanatanga ibiganiro bigamije kuwubungabunga.

Bamporiki wahuye n’urubyiruko rwiga muri ULK Gisenyi, yarugejejeho ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuco, indangagaciro n’amateka byacu: ishingiro ry’Ubunyarwanda n’iterambere duharanira.”

Yagaragaje ko kandi yahuye n’umwe bazwi cyane ku rubuga rwa Twitter wiyita Ibereryabigogwe bakanagirana ikiganiro.

Muri ubu butumwa Bamporiki yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Nahuye na Ngabo Karegeya [Ibireryabigogwe] ndamuramutsa, aritsa ati: ‘Ikaze umu’. Nti: ‘niko se sha, ugira inka?’ Ati: ‘Mutware Nta mwana ugira Inka Se akiriho’, ati: ‘Ndi mu za Data. ‘Mba ndoga Semugaza iyi ntekerezo nayitojwe n’umuto ndaremya. Murambe mu Nka, murame mu Ngabo, amata aduhame.”

Uyu Ibereryabigogwe [Ngabo Karegeya] na we kandi yari yashyize kuri Twitter amashusho ubwo yahuraga na Bamporiki Edouard, bagakina umukino wo kunyabanwa wajyaga ufasha abagabo bo hambere kwitoza kujya mu ngamba ku buryo haramutse hari ubenderanyije bakwirwanaho.

Ubutumwa buherekeje aya mashusho, Ibereryabigogwe [Ngabo Karegeya] yagize ati “Inkoni yawe ntikavunike mubyeyi mwiza. Wakoze kunyigisha kurinda inka zacu n’inkiko z’URwatubaye.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − five =

Previous Post

Abasirikare bashinjwaga gusambanya abagore muri ‘Bannyahe’ babihanaguweho n’Urukiko

Next Post

Koffi Olomide yasesekaye ku butaka bw’u Rwanda…Yinjiriye i Rubavu

Related Posts

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

IZIHERUKA

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we
MU RWANDA

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

18/12/2025
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Koffi Olomide yasesekaye ku butaka bw’u Rwanda…Yinjiriye i Rubavu

Koffi Olomide yasesekaye ku butaka bw’u Rwanda…Yinjiriye i Rubavu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.