IFOTO: Bamporiki n’uwitwa Ibereryabigogwe bahuye bararamutsanya bitsa ku Muco udacutswa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Edouard Bamporiki yagaragaje ko yahuye n’umwe mu bakoresha urubuga Nkoranyambaga rwa Twitter wiyita Ibereryabigogwe, ubundi bakaramutsanya bitsa ku muco wo gutunga Inka waranze abakurambere.

Hon Edouard Bamporiki kuri uyu wa Gatatu yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rubavu asura bimwe mu bikorwa biranga Umuco nyarwanda ndetse akanatanga ibiganiro bigamije kuwubungabunga.

Izindi Nkuru

Bamporiki wahuye n’urubyiruko rwiga muri ULK Gisenyi, yarugejejeho ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuco, indangagaciro n’amateka byacu: ishingiro ry’Ubunyarwanda n’iterambere duharanira.”

Yagaragaje ko kandi yahuye n’umwe bazwi cyane ku rubuga rwa Twitter wiyita Ibereryabigogwe bakanagirana ikiganiro.

Muri ubu butumwa Bamporiki yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Nahuye na Ngabo Karegeya [Ibireryabigogwe] ndamuramutsa, aritsa ati: ‘Ikaze umu’. Nti: ‘niko se sha, ugira inka?’ Ati: ‘Mutware Nta mwana ugira Inka Se akiriho’, ati: ‘Ndi mu za Data. ‘Mba ndoga Semugaza iyi ntekerezo nayitojwe n’umuto ndaremya. Murambe mu Nka, murame mu Ngabo, amata aduhame.”

Uyu Ibereryabigogwe [Ngabo Karegeya] na we kandi yari yashyize kuri Twitter amashusho ubwo yahuraga na Bamporiki Edouard, bagakina umukino wo kunyabanwa wajyaga ufasha abagabo bo hambere kwitoza kujya mu ngamba ku buryo haramutse hari ubenderanyije bakwirwanaho.

Ubutumwa buherekeje aya mashusho, Ibereryabigogwe [Ngabo Karegeya] yagize ati “Inkoni yawe ntikavunike mubyeyi mwiza. Wakoze kunyigisha kurinda inka zacu n’inkiko z’URwatubaye.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru