Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame uri mu Bufaransa yahuye na Emmanuel Macron

radiotv10by radiotv10
07/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame uri mu Bufaransa yahuye na Emmanuel Macron
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Bufaransa, yahuye na mugenzi we w’iki Gihugu, Emmanuel Macron bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zirimo izirebana n’imikoranire y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, avuga ko Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa i Paris.

Ubutumwa bwa Perezidansi ya Repubukika y’u Rwanda bwatambutse, bugira buti “Muri iki gitondo, Perezida Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron bagirana ibiganiro ku bibazo by’Isi ndetse no ku bufatanye bubyara inyungu hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.”

Kuva Perezida Emmanuel Macron yajya ku butegetsi, imikoranire n’umubano hagati y’Igihugu cye cy’u Bufaransa n’u Rwanda, yarushijeho kuba myiza, kurusha mu bihe byabanje, dore ko ari na bwo iki Gihugu cy’i Burayi cyemeye uruhare cyagize mu mateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2021, Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, ubwo Abanyarwanda bari mu minsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho yavugiye ijambo ryumvikanamo gusaba imbabazi ku ruhare rw’Igihugu cye mu byabaye mu Rwanda.

Ni uruzinduka yagiriye mu Rwanda nyuma yo kugezwaho Raporo y’impuguke yiswe ‘Duclert’ yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare mu mateka mabi y’ibyabaye mu Rwanda.

Hari hashize umwaka Perezida Kagame n’ubundi agiriye uruzinduko muri iki Gihugu cy’u Bufaransa, aho yaherukagayo muri Kamena 2024, ubwo yari yitabiriye Inama yigaga ku bijyanye n’inkingo no guhanga udushya.

Perezida Kagame ubwo yakirwaga na Emmanuel Macron

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 2 =

Previous Post

Leta ya Sudan yacanye umubano n’Igihugu ishinja gufasha umutwe uhanganye n’igisirikare cyayo

Next Post

Hadutse indi ntambara ihanganishije Ibihugu by’ibituranyi nyuma y’ubushotoranyi butavugwaho rumwe

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hadutse indi ntambara ihanganishije Ibihugu by’ibituranyi nyuma y’ubushotoranyi butavugwaho rumwe

Hadutse indi ntambara ihanganishije Ibihugu by’ibituranyi nyuma y’ubushotoranyi butavugwaho rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.