Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ubwitabire bw’abantu bacye, Ric Hassani waririmbye indirimbo za Meddy, gutinda gutangira,…Ibyaranze igitaramo cya Sympony Band

radiotv10by radiotv10
05/12/2021
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ubwitabire bw’abantu bacye, Ric Hassani waririmbye indirimbo za Meddy, gutinda gutangira,…Ibyaranze igitaramo cya Sympony Band
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda rya Sympony Band ryatumiyemo umuhanzi wo muri Nigeria, Ric Hassani mu gitiramo cyiswe ‘Fantacy Music Concert’ cyagaragayemo ubwitabire bwo ku rwego rwo hasi byatumye gikererwaho .

Byari biteganyijwe ko iki gitaramo kigomba gutangira ku isaha ya saa 15:00’, ariko bitewe n’ubwitabire buke byatumye gikererwa.

Benshi babihuje n’uko n’ubundi tariki ya 4 Ukuboza 2021 cyabereyeho, muri Kigali Arena hari hateganyijwe ikindi gitaramo cy’umwami wa Rhumba, Koffi Olomide bagakeka ko ari ho benshi bari bigiriye.

Saa 20:00’ zibura iminota mike nibwo Ally Soudy wari MC muri iki gitaramo yageze ku rubyiniro atangira gushyushya abantu bake bari bahari, uko amasaha yashiraga niko abantu biyongeraga.

Nta mwanya munini waciyeho ahita aha ikaze itsinda rya Symphony Band umwanya riza gucurangira bake bari bahari.

Iri tsinda ryagerageje gukora iyo bwabaga ngo bashimishe abari baje kubashyigikira, ryaririmbye zimwe mu ndirimbo zabo zikumwe nka ‘Replay’, ‘Igitabo’ na ‘I Miss U’ n’izindi.

Iri tsinda ryakurikiwe na Nel Ngabo wishimiwe cyane n’urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo, uyu muhanzi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka ‘Sawa’, ‘Nywe’, ‘Tayali’ na ‘Muatale’ yakoranye na Bruce Melodie yishimiwe na benshi.

Nel Ngabo akaba yakorewe mu ngata na Confy waririmbye ‘Joana’, ‘Panha’ na Pole Pole n’izindi.

Ric Hassani wari wazinduye benshi ni we wahise uhabwa umwanya, uyu muhanzi akaba yakiranywe ibyishimo na bake bari baje kwihera ijisho.

Uyu muhanzi yasusurukije abari bahari mu ndirimbo ze zitandukanye nka ‘Number One’, ‘Thunder Fire You’, ‘Everthing’, ‘Only You’, ‘My Only Baby’ yakoranye na Mike Kayihura yahise anahamagara ku rubyiniro bakayiririmbana, yahise anamusigira urubyiniro maze Mike Kayihura na we asusurutsa abakunzi be.

Usibye izi ndirimbo ze yaririmbye yacuranze n’indirimbo z’abandi bahanzi zirimo iya Meddy yitwa Slowy.

Iki gitaramo kikaba cyari cyitabiriwe na bimwe mu byamamare nyarwanda cyane mu ruganda rw’umuziki, nka Producer Ishimwe Clement, Dj Ira, abahanzi Bruce Melodie na Platini.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 19 =

Previous Post

Padiri Munyeshyaka Wenceslas uvugwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yahagaritswe kubera umwana yabyaye

Next Post

Koffi Olomide wakoze igitaramo cy’amateka i Kigali Ati  ‘‘Ni ngombwa ko ibihugu byacu bibaho mu mahoro’’

Related Posts

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; yatangaje ko azitabira igitaramo ‘The Nu-Year Groove’ kizaririmbamo The Ben na Bruce...

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

IZIHERUKA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri
MU RWANDA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Koffi Olomide wakoze igitaramo cy’amateka i Kigali Ati  ‘‘Ni ngombwa ko ibihugu byacu bibaho mu mahoro’’

Koffi Olomide wakoze igitaramo cy’amateka i Kigali Ati  ‘‘Ni ngombwa ko ibihugu byacu bibaho mu mahoro’’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.