Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho kuri AFC/M23 nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze hagati yayo na Wazalendo

radiotv10by radiotv10
30/05/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho kuri AFC/M23 nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze hagati yayo na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bari kugenzura uduce twinshi twa Gurupoma ya Ikobo muri Teritwari ya Walikare, nyuma y’iminsi itatu y’imirwano yari ibahanganishije n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo.

Ni na ko bimeze ku bindi bice byinshi bya Gurupoma ya Kisimba kimwe na Gurupoma ya Ikobo na yo iri mu bice bigenzurwa n’iri Huriro rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

AFC/M23 yigaruriye ibice byinshi bya Gurupoma ya Ikobo, nyuma yuko igabye ibitero ku wa Mbere w’iki cyumweru mu birindiro by’umutwe wa Wazalendo urwanira Leta ukomeje kurangwa n’ibikorwa bibangamira abaturage.

Abayobozi mu nzego z’ibanze muri iyi Gurupoma ya Ikobo, batangarije ikinyamakuru ACTUALITE.CD ko Lokarite esheshatu zo muri iyi Gurupoma ubu ziri mu biganza bya AFC/M23, ari zo Iremya, Mirungi, Kanune, Banamuronga, Kalehe ndetse na Kitanda.

Amakuru aturuka muri aka gace, avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bashinze ibirindiro mu bice byitegeye ahashobora guturuka umwanzi, birimo Irimba, Kanune, Rusamambu, Bukumbirwa, Kilambo na Busunzu.

Ni mu gihe kuri Gurupoma ya Kisimba yegeranye n’iyi ya Ikobo, bashinze ibirindiro mu gace ka Kalonge nyuma y’imirwano yabayeho ku wa Gatatu no ku wa Kane.

Muri iyi Gurupoma ya Kisimba, ho uduce twamaze kugera mu maboko ya AFC/M23, ni Musambo, Kyanjikiro, Katobo, Ihula, Mbukuru, Mukohwa, Ngambi na Buhimba, twose twafashwe n’abarwanyi b’iri huriro muri iki cyumweru.

Iki kinyamakuru kiravuga ko abarwanyi ba Wazalendo bo, nyuma yo gukubitwa incuro bahungiye mu bice bya Kashukano, Kisone na Busaka, byo muri aka gace.

Iyi mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo irwanira uruhande rwa Leta ya Kinshasa, yongeye gukara mu gihe iri Huriro rirwanya ubutegetsi riri mu biganiro na Leta bya Qatar byatangiye kuva muri Werurwe uyu mwaka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Annet Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ufunze yongeye kumugenera ubutumwa

Next Post

Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

Related Posts

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of the Congo(DRC), has presented his successor, Felix Tshisekedi, with...

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

by radiotv10
25/06/2025
0

Leta ya Zambia yatanze ikirego mu Rukiko rwo muri Afurika y’Epfo isaba ko ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye iki Gihugu...

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragarije Felix Tshisekedi wamusimbuye, ko asigaranye amahitamo atatu, arimo...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.