Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho kuri AFC/M23 nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze hagati yayo na Wazalendo

radiotv10by radiotv10
30/05/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho kuri AFC/M23 nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze hagati yayo na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bari kugenzura uduce twinshi twa Gurupoma ya Ikobo muri Teritwari ya Walikare, nyuma y’iminsi itatu y’imirwano yari ibahanganishije n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo.

Ni na ko bimeze ku bindi bice byinshi bya Gurupoma ya Kisimba kimwe na Gurupoma ya Ikobo na yo iri mu bice bigenzurwa n’iri Huriro rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

AFC/M23 yigaruriye ibice byinshi bya Gurupoma ya Ikobo, nyuma yuko igabye ibitero ku wa Mbere w’iki cyumweru mu birindiro by’umutwe wa Wazalendo urwanira Leta ukomeje kurangwa n’ibikorwa bibangamira abaturage.

Abayobozi mu nzego z’ibanze muri iyi Gurupoma ya Ikobo, batangarije ikinyamakuru ACTUALITE.CD ko Lokarite esheshatu zo muri iyi Gurupoma ubu ziri mu biganza bya AFC/M23, ari zo Iremya, Mirungi, Kanune, Banamuronga, Kalehe ndetse na Kitanda.

Amakuru aturuka muri aka gace, avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bashinze ibirindiro mu bice byitegeye ahashobora guturuka umwanzi, birimo Irimba, Kanune, Rusamambu, Bukumbirwa, Kilambo na Busunzu.

Ni mu gihe kuri Gurupoma ya Kisimba yegeranye n’iyi ya Ikobo, bashinze ibirindiro mu gace ka Kalonge nyuma y’imirwano yabayeho ku wa Gatatu no ku wa Kane.

Muri iyi Gurupoma ya Kisimba, ho uduce twamaze kugera mu maboko ya AFC/M23, ni Musambo, Kyanjikiro, Katobo, Ihula, Mbukuru, Mukohwa, Ngambi na Buhimba, twose twafashwe n’abarwanyi b’iri huriro muri iki cyumweru.

Iki kinyamakuru kiravuga ko abarwanyi ba Wazalendo bo, nyuma yo gukubitwa incuro bahungiye mu bice bya Kashukano, Kisone na Busaka, byo muri aka gace.

Iyi mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo irwanira uruhande rwa Leta ya Kinshasa, yongeye gukara mu gihe iri Huriro rirwanya ubutegetsi riri mu biganiro na Leta bya Qatar byatangiye kuva muri Werurwe uyu mwaka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 4 =

Previous Post

Annet Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ufunze yongeye kumugenera ubutumwa

Next Post

Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.