Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

radiotv10by radiotv10
13/06/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo
Share on FacebookShare on Twitter

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere bwa Miliyari 1 216 Frw ugereranyije n’iy’umwaka ushize, aho agera kuri 62% azashyirwa mu rwego rw’ubukungu.

Uyu mushinga w’Ingengo y’Imari wemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite na Sena kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025 nyuma yo kuwumurikirwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa.

Izi miliyari 7 032 Frw, harimo miliyari 4 105,2 Frw azava mu misoro y’Abanyarwanda, miliyari 2 151,9 Frw azava mu nguzanyo u Rwanda ruzafata, na miliyari 585,2 Frw azava mu nkunga z’amahanga.

Amafaranga azava mu bushobozi bw’Igihugu ni ukuvuga imisoro ndetse n’inguzanyo zizishyurwa, bifite agaciro ka 91,7% muri iyi Ngengo y’Imari.

Mimisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa ubwo yagaragarizaga Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bizibandwaho mu gukoresha iyi ngengo y’imari, yavuze ko hazihutishwa gahunda ya Guverinoma ya kabiri yo kwihutisha iterambere rirambye NST2, hagamijwe guhanga imirimo mishya no kuzamura imibereho myiza y’Abaturage.

Ati “Ni mu rwego rwo gushimangira ingamba zigamije kuzahura ubukungu, guhanagana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”

Yavuze ko kandi hateganyijwe kongera umusaruro w’inzego zose z’ubukungu bityo ibikorerwa mu Rwanda bikarushako kwiyongera bikanazamura ibyoherezwa hanze.

Minisitiri Murangwa yamurikiye Inteko Umushinga w’Ingengo y’Imari ya 2025-2026

Habayeho ubwiyongere bwa Miliyari 1 200 Frw: Dore ibizibandwaho

U Rwanda rugiye gukoresha Ingengo y’Imari ya Miliyari 7 032 Frw ivuye kuri miliyari 5 816,4 Frw rwakoresheje umwaka ushize, ni ukuvuga ko iziyongeraho miliyari 1 216,1 Frw.

Inkingi y’Ubukungu yihariye 62% by’iyi Ngengo y’Imari aho hazashyirwa Miliyari zirenga 4 000 Frw mu bikorwa biteza imbere ubukungu, naho mu nkingi y’Imibereho myiza y’abaturage hakazashyirwamo 21,7%, ni ukuvuga arenga miliyari 1 500 Frw, mu gihe inkingi y’imiyoborere izashyirwamo 15,5% ni ukuvuga arenga miliyari 1 000 Frw.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko miliyari 2 749,5 Frw azashyirwa mu mishinga n’ishoramari bya Leta. Ni mu gihe amafaranga azashyirwa mu ngengo y’imari isanzwe no mu mishahara y’abakozi ba Leta ari Miliyari 4 283 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 10 =

Previous Post

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

Next Post

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.