• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

radiotv10by radiotv10
13/06/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo
Share on FacebookShare on Twitter

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere bwa Miliyari 1 216 Frw ugereranyije n’iy’umwaka ushize, aho agera kuri 62% azashyirwa mu rwego rw’ubukungu.

Uyu mushinga w’Ingengo y’Imari wemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite na Sena kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025 nyuma yo kuwumurikirwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa.

Izi miliyari 7 032 Frw, harimo miliyari 4 105,2 Frw azava mu misoro y’Abanyarwanda, miliyari 2 151,9 Frw azava mu nguzanyo u Rwanda ruzafata, na miliyari 585,2 Frw azava mu nkunga z’amahanga.

Amafaranga azava mu bushobozi bw’Igihugu ni ukuvuga imisoro ndetse n’inguzanyo zizishyurwa, bifite agaciro ka 91,7% muri iyi Ngengo y’Imari.

Mimisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa ubwo yagaragarizaga Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bizibandwaho mu gukoresha iyi ngengo y’imari, yavuze ko hazihutishwa gahunda ya Guverinoma ya kabiri yo kwihutisha iterambere rirambye NST2, hagamijwe guhanga imirimo mishya no kuzamura imibereho myiza y’Abaturage.

Ati “Ni mu rwego rwo gushimangira ingamba zigamije kuzahura ubukungu, guhanagana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”

Yavuze ko kandi hateganyijwe kongera umusaruro w’inzego zose z’ubukungu bityo ibikorerwa mu Rwanda bikarushako kwiyongera bikanazamura ibyoherezwa hanze.

Minisitiri Murangwa yamurikiye Inteko Umushinga w’Ingengo y’Imari ya 2025-2026

Habayeho ubwiyongere bwa Miliyari 1 200 Frw: Dore ibizibandwaho

U Rwanda rugiye gukoresha Ingengo y’Imari ya Miliyari 7 032 Frw ivuye kuri miliyari 5 816,4 Frw rwakoresheje umwaka ushize, ni ukuvuga ko iziyongeraho miliyari 1 216,1 Frw.

Inkingi y’Ubukungu yihariye 62% by’iyi Ngengo y’Imari aho hazashyirwa Miliyari zirenga 4 000 Frw mu bikorwa biteza imbere ubukungu, naho mu nkingi y’Imibereho myiza y’abaturage hakazashyirwamo 21,7%, ni ukuvuga arenga miliyari 1 500 Frw, mu gihe inkingi y’imiyoborere izashyirwamo 15,5% ni ukuvuga arenga miliyari 1 000 Frw.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko miliyari 2 749,5 Frw azashyirwa mu mishinga n’ishoramari bya Leta. Ni mu gihe amafaranga azashyirwa mu ngengo y’imari isanzwe no mu mishahara y’abakozi ba Leta ari Miliyari 4 283 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 3 =

Previous Post

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

Next Post

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.