Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo umwana afashe ntikimuvamo: Abana 150 bo mu y’incuke bahawe amahugurwa yo kwirinda inkongi

radiotv10by radiotv10
08/12/2021
in MU RWANDA
0
Icyo umwana afashe ntikimuvamo: Abana 150 bo mu y’incuke bahawe amahugurwa yo kwirinda inkongi
Share on FacebookShare on Twitter

Abana 150 bari mu kigero cy’imyaka itatu (3) kugeza kuri ine (4) biga mu ishuri ry’incuke, bahuguwe na Polisi y’u Rwanda uko bakwirinda n’uko bashobora kwitwara igihe habayeho inkongi y’umuriro.

Iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa Kabiri tarki 07 Ukuboza 2021 aho aba bana biga mu ishuri ry’incuke rya Path to Success International School riherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko bariya bana basobanuriwe ibintu bitandukanye bishobora guteza inkongi, bakangurirwa kujya babyirinda.

Yagize ati “Akenshi usanga abana bato bagira amatsiko cyane bagashaka gukinisha ibintu bitandukanye harimo n’ibyateza inkongi. Twaberetse ko bagomba kwirinda gukinisha ahashyirwa ibintu bikoreshwa n’amashanyarazi aho bakunze kwita muri Socket. Kwirinda gukinisha gucana amashyiga ya kijyambere akoresha Gaz kuko na byo bishobora guteza inkongi ikomeye n’ibindi bitandukanye.”

Aba bana kandi baneretswe ibikoresho bya Polisi byifashishwa mu kuzimya inkongi no gutabara abaguye mu mwobo, ahabereye impanuka z’ibinyabiziga ndetse berekwa uko Polisi yatabara abantu bagiriye ibibazo mu mazu maremare. Abana bagaragaje ko babyishimiye kandi bafite amatsiko yo kubikurikira kuko bagiye babaza ibibazo by’amatsiko.

ACP Gatambira yavuze ko ubu buryo bwo guhugura abana bakiri bato ku kwirinda inkongi busobanuye ikintu gikomeye kuko umwana ari umuntu wumva vuba kandi agakurikiza ibyo yigishijwe.

Yagize ati “Iyo uhuguye umwana muto wo mu kigero cy’aba uba urimo guteganyiriza ejo hazaza ku gihugu, bariya bana ibyo twabahuguye ntabwo bazabyibagirwa kandi barataha babibwire n’abo mu rugo. Byongeye kandi twabahuguye bari kumwe n’abarezi babo ku buryo bazajya bagira gahunda yo kubibutsa ibijyanye no kwirinda inkongi.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2021 haza abanyeshuri bakuru bo muri iri shuri rya Path to Success International School (PTS) bagera ku 130. Ni gahunda izakomereza no mu bindi bigo by’amashuri atandukanye.

Icyo umwana yabonye akiri muto akura yaragifashe mu mutwe
Bishimiye uko bahuguwe

Src: RNP-Urubuga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + twenty =

Previous Post

Abasaza n’abakecuru bakwiye koroherezwa igihe bagiye kwa muganga?…MINISANTE ibivugaho iki?

Next Post

Kirehe: Akurikinyweho kwambura 220.000Frw impunzi y’Umurundi amwizeza kumufasha kujya muri Amerika

Related Posts

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Akurikinyweho kwambura 220.000Frw impunzi y’Umurundi amwizeza kumufasha kujya muri Amerika

Kirehe: Akurikinyweho kwambura 220.000Frw impunzi y’Umurundi amwizeza kumufasha kujya muri Amerika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.