Icyo umwana afashe ntikimuvamo: Abana 150 bo mu y’incuke bahawe amahugurwa yo kwirinda inkongi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abana 150 bari mu kigero cy’imyaka itatu (3) kugeza kuri ine (4) biga mu ishuri ry’incuke, bahuguwe na Polisi y’u Rwanda uko bakwirinda n’uko bashobora kwitwara igihe habayeho inkongi y’umuriro.

Iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa Kabiri tarki 07 Ukuboza 2021 aho aba bana biga mu ishuri ry’incuke rya Path to Success International School riherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama.

Izindi Nkuru

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko bariya bana basobanuriwe ibintu bitandukanye bishobora guteza inkongi, bakangurirwa kujya babyirinda.

Yagize ati “Akenshi usanga abana bato bagira amatsiko cyane bagashaka gukinisha ibintu bitandukanye harimo n’ibyateza inkongi. Twaberetse ko bagomba kwirinda gukinisha ahashyirwa ibintu bikoreshwa n’amashanyarazi aho bakunze kwita muri Socket. Kwirinda gukinisha gucana amashyiga ya kijyambere akoresha Gaz kuko na byo bishobora guteza inkongi ikomeye n’ibindi bitandukanye.”

Aba bana kandi baneretswe ibikoresho bya Polisi byifashishwa mu kuzimya inkongi no gutabara abaguye mu mwobo, ahabereye impanuka z’ibinyabiziga ndetse berekwa uko Polisi yatabara abantu bagiriye ibibazo mu mazu maremare. Abana bagaragaje ko babyishimiye kandi bafite amatsiko yo kubikurikira kuko bagiye babaza ibibazo by’amatsiko.

ACP Gatambira yavuze ko ubu buryo bwo guhugura abana bakiri bato ku kwirinda inkongi busobanuye ikintu gikomeye kuko umwana ari umuntu wumva vuba kandi agakurikiza ibyo yigishijwe.

Yagize ati “Iyo uhuguye umwana muto wo mu kigero cy’aba uba urimo guteganyiriza ejo hazaza ku gihugu, bariya bana ibyo twabahuguye ntabwo bazabyibagirwa kandi barataha babibwire n’abo mu rugo. Byongeye kandi twabahuguye bari kumwe n’abarezi babo ku buryo bazajya bagira gahunda yo kubibutsa ibijyanye no kwirinda inkongi.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2021 haza abanyeshuri bakuru bo muri iri shuri rya Path to Success International School (PTS) bagera ku 130. Ni gahunda izakomereza no mu bindi bigo by’amashuri atandukanye.

Icyo umwana yabonye akiri muto akura yaragifashe mu mutwe
Bishimiye uko bahuguwe

Src: RNP-Urubuga

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru