Kirehe: Akurikinyweho kwambura 220.000Frw impunzi y’Umurundi amwizeza kumufasha kujya muri Amerika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bizimana Jean Claude yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, kubera icyaha cyo kwihesha umutungo w’undi akurikiranyweho aho akekwaho kwambura ibihumbi 222 Frw umugore w’Umurundi wahungiye mu Rwanda amwizeza kuzamufasha kujya muri America.

Uyu Bizimana Jean Claude ukekwaho kwambura 222 000 Frw uwitwa Uwimana Belyse w’imyaka 48, amwizeza kuzamufasha kujya ku mugabane wa Amerika yatawe muri yombi afatiwe mu nkambi ya Mahama.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa Bizimana byaturutse ku makuru yatanzwe na Uwimana nyuma yo kubona ko Bizimana yamushutse.

Yagize ati “Uwimana na we ni impunzi y’umurundi iba mu Rwanda ariko kubera ikibazo cy’uburwayi umwana we afite yemerewe kujya gutura hanze y’inkambi ajya gutura mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Bizimana yaje kumuhamagara amubwira ko aziranye n’abakozi b’ishami ry’umuryango ryita ku mpunzi(UNHCR), amwizeza ko yamufasha kubona ibyangombwa byo  kujya gutura ku mugabane wa Amerika.”

Bizimana yasabye Uwimana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 222,000 harimo ayo gukingiza umwana ndetse no gushaka ibyangombwa by’umwana na nyina. Uwimana yarayashatse ayohereza kuri telefoni nyuma arategereza araheba, ndetse Bizimana ntagire icyo amubwira ku bijyanye n’ibyo basezeranye. Uwimana nibwo yagannye Polisi avuga ikibazo yagize.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakanguriye abantu kwirinda ubwambuzi bushukana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Yashimiye Uwimana watanze amakuru bigatuma Bizimana afatwa.

Bizimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mahama kugira ngo hatangire iperereza.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru