• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Vestine umaze amezi atanu asezeranye yakorewe ibirori bibanziria ubukwe (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
23/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi Vestine umaze amezi atanu asezeranye yakorewe ibirori bibanziria ubukwe (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Vestine uzwi mu itsinda ahuriyemo n’umuvandimwe we Dorcas, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ nyuma y’igihe gikabakaba igice cy’umwaka asezerano mu mategeko n’Umunya-Burkina Faso.

Ibi birori byo gusezera ku rungano, byabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, byitabiriwe n’inshuti z’uyu muhanzikazi z’urungano rw’abakobwa zirimo na murumuna we Dorcas ndetse n’abagore bakuze bamugiriye inama.

Abakurikiye ibi birori, bavuga ko byaranzwe n’amasengesho yo gusabira uyu mukobwa kugira ngo ubukwe bwe buzagaragaremo imbaraga z’Imana, ndetse ababyitabiriye bakaba bahagiriye ibyishimo.

Nanone kandi abari baje muri ibi birori, bashimiye Vestine ku bwo kurangwa n’imyitwarire myiza kugeza aho agiye kurushingana, ari na ko bamugira inama y’uburyo azitwara mu rugo rwe kugira ngo azarambane n’umugabo we.

Ibi birori bibaye habura icyumweru n’igice ngo habe ubukwe nyirizina, aho buteganyijwe kuzaba tariki 05 Nyakanga 2025, ndetse abazabwitabira bakazakirirwa mu nzu ngari yakira ibirori ‘Intare Conference Arena’ iherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Vestine ugiye gukora ubukwe n’Umunya-Burkina Faso Ouedraogo Idrissa, bamaze amezi atanu n’igice basezeranye imbere y’amategeko, dore ko uyu muhango wabaye tariki 15 Mutarama 2025 mu Murenge wa Kinyinya.

Ibirori byarimo abavandimwe be
Byari ibyishimo n’akanyamuneza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Digital detox: Can you survive 24 hours without your phone?

Next Post

General Muhoozi yageneye ubutumwa abo yagaragaje nk’abashaka kumuteranya na Perezida Kagame

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Gen.Muhoozi yahaye integuza y’akaga gashobora kuba ku bacancuro b’abazungu bari muri Congo

General Muhoozi yageneye ubutumwa abo yagaragaje nk’abashaka kumuteranya na Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.