Umuhanzikazi Vestine uzwi mu itsinda ahuriyemo n’umuvandimwe we Dorcas, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ nyuma y’igihe gikabakaba igice cy’umwaka asezerano mu mategeko n’Umunya-Burkina Faso.
Ibi birori byo gusezera ku rungano, byabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, byitabiriwe n’inshuti z’uyu muhanzikazi z’urungano rw’abakobwa zirimo na murumuna we Dorcas ndetse n’abagore bakuze bamugiriye inama.
Abakurikiye ibi birori, bavuga ko byaranzwe n’amasengesho yo gusabira uyu mukobwa kugira ngo ubukwe bwe buzagaragaremo imbaraga z’Imana, ndetse ababyitabiriye bakaba bahagiriye ibyishimo.
Nanone kandi abari baje muri ibi birori, bashimiye Vestine ku bwo kurangwa n’imyitwarire myiza kugeza aho agiye kurushingana, ari na ko bamugira inama y’uburyo azitwara mu rugo rwe kugira ngo azarambane n’umugabo we.
Ibi birori bibaye habura icyumweru n’igice ngo habe ubukwe nyirizina, aho buteganyijwe kuzaba tariki 05 Nyakanga 2025, ndetse abazabwitabira bakazakirirwa mu nzu ngari yakira ibirori ‘Intare Conference Arena’ iherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Vestine ugiye gukora ubukwe n’Umunya-Burkina Faso Ouedraogo Idrissa, bamaze amezi atanu n’igice basezeranye imbere y’amategeko, dore ko uyu muhango wabaye tariki 15 Mutarama 2025 mu Murenge wa Kinyinya.


RADIOTV10