• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Hafashwe abakekwaho kwihuriza mu gatsiko gakora ubujura bwanakomerekeyemo bamwe

radiotv10by radiotv10
23/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Hafashwe abakekwaho kwihuriza mu gatsiko gakora ubujura bwanakomerekeyemo bamwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 10 bakekwaho ubujura burimo ubwo bakora bategera mu nzira abantu mu Mujyi wa Kigali bakabambura ibyabo bakanabakomeretsa n’abandi bakekwaho gutobora inzu z’abaturage bashaka kwiba ibikoresho.

Aba bantu bafatiwe mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali, byumwihariko mu Mirenge wa Gitega na Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Aba bafashwe, barimo batandatu bakekwaho gutobora inzu z’abaturage bakiba ibikoresho byo mu nzu nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, wavuze ko aba bafashwe kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025.

Yagize ati “Mu ijoro ryacyeye haraye hafatiwe abajura batandatu batoboraga inzu bakiba ibikoresho byo mu nzu, bakanatega abantu bakabambura ibyo bafite.”

CIP Gahonzire uvuga ko aba bafungiye kuri sitasiyo ya Mageragere, yavuze ko ibikorwa by’aba bantu birenze ubujura, kuko byanabangamiraga abaturage, bityo ko Polisi y’u Rwanda idashobora kubyihanganira.

Ati “Abajura birema agatsiko ko kwiba kugeza n’aho batega abantu bakanabakomeretsa ntabwo baba bakiri abajura gusa ahubwo baba bahindutse abagizi ba nabi, Polisi y’u Rwanda ntabwo izihanganira abakora ibi bikorwa, baragirwa inama yo kuva muri ibyo bikorwa bagashaka ibindi bakora.”

Nanone kandi hafashwe abandi bantu bane bafatiwe mu Murenge wa Gitega, saa saba z’ijoro. CIP Gahonzire avuga ko Polisi yafashe aba basore bane “nyuma y’aho bateze abantu batatu barimo umunyesheri wari uvuye kwiga babambura ibyo bari bafite, babiri muri bo barakomereka ubu bakaba bajyanywe kwa muganga mu bitaro bya CHUK.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko uretse kuba aba basore bafatiwe mu bikorwa by’ubujura, banarwanyije inzego z’umutekano “kugeza n’aho batera amabuye imodoka y’umutekano bakayimena ibirahure.”

Yavuze ko hari abandi babiri bakoranaga n’aba bafashwe, bakiri gushakishwa, mu gihe abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Nyarugenge, bakaba bari gukorerwa dosiye ngo bashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

General Muhoozi yageneye ubutumwa abo yagaragaje nk’abashaka kumuteranya na Perezida Kagame

Next Post

Ntibakozwa ibyo gusoreshwa bahereye mu myaka itandatu ishize ku cyemezo kimaze umwaka umwe

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ntibakozwa ibyo gusoreshwa bahereye mu myaka itandatu ishize ku cyemezo kimaze umwaka umwe

Ntibakozwa ibyo gusoreshwa bahereye mu myaka itandatu ishize ku cyemezo kimaze umwaka umwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.