• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

radiotv10by radiotv10
25/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye
Share on FacebookShare on Twitter

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragarije Felix Tshisekedi wamusimbuye, ko asigaranye amahitamo atatu, arimo kwegura ibintu bitaramubana bibi kurushaho.

Joseph Kabila umaze ukwezi asubiye mu Gihugu yabereye Perezida nyuma y’umwaka n’igice ari mu buhungiro, yari yahise yerecyeza mu Mujyi wa Goma ugenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 rihanganye na Leta ya DRC.

Uyu munyapolitiki wavuze kenshi ko Igihugu cyabo kiri mu kangaratete kubera imiyoborere mibi idashoboye yakiganishije mu bibazo uruhuri, yongeye kwibutsa Perezida wacyo, Felix Tshisekedi ko ari we nyirabayazana w’ibibazo byose byugarije Abanyekongo.

Mu mahitamo atatu, Kabila yavuze ko Tshisekedi asigaranye “nubwo igihe kiri kumusiga.” Yavuze ko harimo “Kwegura mbere yuko ibintu biba bibi kurushaho ngo ubwabyo ari byo bibimutegeka.”

Yavuze kandi ko Perezida Tshisekedi afite amahitamo yo “Kwemera ibiganiro by’ukuri, adashyizemo uburyarya” bw’uriwiyerurutso ndetse no kudashyira imbere inzira z’intambara, kandi “akamenya ko amateka agaragaza ko urugamba atari ukururwanisha amagambo.”

Joseph Kabila wasubiye muri DRC mu mpera z’ukwezi gushize, aho yahise yerecyeza mu Mujyi wa Goma, yari amaze iminsi yakira abo mu matsinda atandukanye, agamije gukusanya ibitekerezo avuga ko bizamufasha gutanga umusanzu we mu gusubiza ku murongo iki Gihugu.

Amakuru avuga ko ubu Joseph Kabira ari mu Mujyi wa Bukavu na wo ugenzurwa na AFC/M23 nyuma yo kwerecyezayo mu ibanga rikomeye, aho biteganyijwe ko na ho azagirana ibiganiro n’amatsinda atandukanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − seven =

Previous Post

Rwanda’s youth urged to seize investment opportunities at Capital Market Youth Forum 2025

Next Post

Ombolenga nyuma yo gusubira muri APR yavuze ku kuba yazagaruka muri Rayon

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Ombolenga nyuma yo gusubira muri APR yavuze ku kuba yazagaruka muri Rayon

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.