• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Umugore akurikiranyweho gukura amenyo umwana we amukubise umwuko amuhoye 200Frw

radiotv10by radiotv10
27/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Umugore akurikiranyweho gukura amenyo umwana we amukubise umwuko amuhoye 200Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, akurikiranyweho guhoza umwana ku nkeke nyuma yo gukubita umwuko umwana we akamukura amenyo amuhoye ibiceri 200 Frw.

Uyu mugore utuye mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Kicukiro, akurikiranywe n’Ubushinjacyaha Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ni icyaha cyabaye tariki 18 Kamena 2025, ubwo uyu mugore yakubitaga umwana we w’imyaka itandatu akamukura amenyo, amuhoye kuba hari amafaranga atari yagaruriwe ubwo yari avuye kwiyogoshesha.

Ubushinjacyaha dukesha aya amkuru, buvuga ko “uyu mugore yakubitaga umwana we umwuko ku munwa akamukura amenyo abiri y’imbere amuhoye ko yari yabuze amafaranga 200 bagombaga kumugarurira avuye kwiyogoshesha.”

Uru rwego rukurikiranye uyu mugore, rukomeza rugira ruti “Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha; asobanura ko yabitewe n’umujinya w’uko yari yasigiye uyu mwana amafaranga 500 Frw yo kwiyogoshesha aho yagomba kumugarurira ibiceri 200 Frw; umwana yagera mu rugo avuye kwiyogoshesha yayamubaza ntayamuhe.”

ICYO ITEGEKO RITEGANYA 

Itegeko No 71/2018 ryo kuwa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana 

Ingingo ya 28: Guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye

Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 18 =

Previous Post

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Next Post

Two other senior RDF officers have completed their studies in Uganda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Two other senior RDF officers have completed their studies in Uganda

Two other senior RDF officers have completed their studies in Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.