Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali, isaba abanyeshuri bayirimo kuzavamo abakinnyi beza.
Ubu bufatanye bubayeho nyuma y’aho Police VC yihaye intego yo kuzamura uyu mukino binyuze mu bakiri bato, bityo hashingwa iri rero.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa FRVB, Raphael Ngarambe na Visi Perezida Zawadi Geoffrey.
Ku ruhande rwa Police VC, hari Umunyamabanga wayo, Supt Ntakirutimana Diane, hari kandi n’umuyobozi wa Lycée de Kigali, Brother Imfurayase Jean.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa LDK yashimye ko Police yagize iki gitekerezo ndetse yizeza ko bazafatanya guteza imbere izo mpano.
Ati “Turabashimira ko mu bigo bihari muri Kigali mwahisemo LDK, turahari kandi turi tayali gufatanya namwe.”
Umunyamabanga wa Police VC, Supt Diane yagize ati “Turizera ko aba bakinnyi bato Bazavamo abakinnyi beza barangwa n’ubupfura, ubwitange no kwiyemeza.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball, yashimye Police VC ashimangira ko kugeza ubu iri ku isonga.
Ati “Police VC kugeza ubu iri ku Isonga muri Siporo kuko ikoze igikorwa cy’indashyikirwa, turabashima cyane n’abandi bakabaye bareberaho ibyo mukoze.”
Mu gufungura iri rerero, Police Volleyball yatangaje ko umutoza w’abakobwa ari Masumbuko Jean De Dieu, naho abahungu bazatozwa na Iradukunda Yves, aba bose bakaba basanzwe ari abatoza mu makipe makuru.
Police Volleyball Club ikaba yageneye ikipe y’abato ibikoresho bya siporo bizabafasha mu kwitoza neza birimo imyambaro bazajya bakoresha ku bahungu n’abakobwa, imipira yo gukina ndetse na Fillet.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10