• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

radiotv10by radiotv10
01/07/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, yamaze kugezwa mu Rukiko kugira ngo ruzamuburanishe ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Ingabire Victoire Umuhoza yatawe muri yombi 19 Kamena 2025 nyuma yuko bisabwe n’Urukiko Rukuru rwari rwabanje kumuhamagaza mu rubanza ruregwamo abantu icyenda bashinjwa ibyaha birimo gushaka gurika ubutegetsi hatabayeho imirwano.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, bwatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwabushyikirije Dosiye iregwamo Ingabire tariki 24 Kamena.

Buvuga ko “Nyuma yo kuyisuzuma, Ubushinjacyaha bwafashe icyemezo cyo kuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburanishwe ku ifungwa ry’agateganyo.”

Dosiye iregwamo uyu munyapolitiki washinze ishyaka ritemewe mu Rwanda ryitwa DALFA-Umurinzi, yaregewe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo rumuburanishe ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Uyu munyapolitiki wakunze kwiyemerera ko atavuga rumwe n’ubutegetsi, mu ibazwa rye, yemeye ko bariya bantu icyenda baregwa muri ruriya rubanza yari yahamagajwemo, umunani muri bo ari abarwanashyaka b’ishyaka rye DALFA-Umurinzi, uretse umunyamakuru Nsengimana Theoneste baregwa hamwe.

Muri uru rubanza rw’abantu icyenda, izina Ingabire Victoire Umuhoza ryakunze kugarukwaho kenshi n’Ubushinjacyaha bwavugaga ko yagiye agirana ibiganiro binyuranye na bo, ndetse ko yatanze inkunga mu bikorwa byabo mu buryo bunyuranye, nk’inkunga y’amafaranga ndetse n’inyigisho zatangwaga mu mahugurwa yo kubigisha gukuraho ubutegetsi hadakoreshejwe imirwano.

Urukiko Rukuru rwari rwafashe icyemezo cyo kumuhamagaza nyuma yuko uyu munyapoliti agarutsweho inshuro nyinshi, rusaba ko yahamagazwa akagira ibyo abazwa, nyuma yo kubazwa ni bwo rwategetse ko atabwa muri yombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 3 =

Previous Post

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Next Post

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.