Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; avuga ko ubwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanaga Amasezerano y’Amahoro n’iya DRC, yasabye Leta Zunze Ubumwe za America kuzashyira ingufu zishoboka mu bizatuma ashyirwa mu bikorwa kuko ayabanje Congo yagiye iyarengaho.
Amasezerano y’Amahoro yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Washington DC tariki 27 Kamena 2025, agaragaza ibyo Ibihugu bigomba kuzashyira mu bikorwa buri ruhande, n’ibyo bihuriyeho.
Ku byo buri Gihugu cyasabwe, harimo kubaha ubusugire bwari buri kimwe, mu gihe ku ruhande rwa DRC yasabwe kwitandukanya n’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse no gukorana n’iki Gihugu mu kuwurandura.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko atari rimwe cyangwa kabiri ibi Bihugu byombi bishyize umukono ku masezerano agamije kurandura ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, ariko ko yagiye arengwaho n’uruhande rumwe.
Yagize ati “Amasezerano yashyizweho umukono kuri iki kibazo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, ni nk’icumi ariko ni macye cyangwa se nk’aho ntayo yashyizwe mu bikorwa.”
Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko kubera aya mateka atari meza y’imyitwarire ya DRC, byatumye Guverinoma y’u Rwanda igira icyo isaba Leta Zunze Ubumwe za America kugira ngo aya masezerano aheruka, azashyirwe mu bikorwa.
Ati “Kuri twe nk’u Rwanda kubera ko tuzi neza ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo, itajya yubahiriza amasezerano, ni yo mpamvu twabwiye Leta Zunze Ubumwe za America n’abandi bahuza tuti ‘uyu munsi turasinye, ni byiza, abaturage bo mu karere kacu barishimye, Isi yose irishimye, ariko nyabuneka ni ugushyiraho ingufu mu kugira ngo aya masezerano yubahirizwe, ntazabe nk’ayandi masezerano yashyizweho umukono mu myaka yashize atigeze yubahirizwa cyane cyane kubera ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo itayubahiriza’.”
Amb. Olivier Nduhungirehe yanatanze urugero rw’umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na Leta ya Congo Kinshasa, aho iri zina ubwaryo ryakomotse ku masezerano ubutegetsi bw’iki Gihugu bwasinyanye n’uyu mutwe tariki 23 Werurwe (23 Mars 2009) ariko ntiyabuhirizwe.
Gusa avuga ko hari icyizere ko aya masezerano aherutse gushyirirwaho umukono i Washington DC azubahirizwa, kubera ko “Noneho twiyemeje gushyiraho urwego rugomba kuzashyira mu bikorwa iyi CONOPS (Concept of Operations), mechanism (urwego) y’umutekano y’u Rwanda na Congo rugomba gushyirwaho mu minsi 30 y’isinywa ry’amasezerano.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu cyumweru gishize, na we yatangaje ko aya masezerano ari amahirwe y’inzira yo kubona umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, kandi ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa ibyo rwemeye byose.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko nko gukuraho ingamba z’ubwirinzi iki Gihugu cyashyizeho, bigomba gukorwa ari uko umutwe wa FDLR waranduwe, bityo ko igihe cyose waba ukiriho, u Rwanda na rwo ruzakomeza gukora ibikwiye kugira ngo uyu mutwe utabona icyuho cyo guhungabanya umutekano warwo n’abarutuye.
RADIOTV10