Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda, yasubije uwatanze igitekerezo kitanoze ku butumwa bwe yongeye kuburiramo abavuga nabi Perezida Paul Kagame akunze kwita ‘my uncle’.
Ni nyuma yuko General Muhoozi Kainerugaba anyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yibutsa abanenga Perezida Paul Kagame ko baba bishyira mu kaga gakomeye.
Muri ubu butumwa, Muhoozi yagize ati “Ndasaba ko bikwiye kuba akaga gakomeye cyane kugerageza kurwanya ‘my uncle’ Afande Paul, ku muntu ukomoka muri Uganda. Ni akaga gakomeye cyane!”
Ukoresha konti ya Sheila Kamuzinzi isanzwe inyuzwaho ubutumwa buvuga nabi u Rwanda n’inzego zarwo, yahise atanga igitekerezo kuri ubu butumwa anenga ibyari bitangajwe n’uyu musirikare ukomeye muri Uganda.
Ubutumwa bwanyujijwe kuri iyi konti ufite konti ya Sheila Kamuzinzi, bugira buti “Hagati aho imitoma iravuza ubuhuha ngo kandi uyu na we [avuga Muhoozi] akumva yayobora Igihugu. Africa turacyafite urugendo rurerure.”
Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda, General Muhoozi yagize ati “Yego imitoma, kuko mwebwe mwabaswe n’urwango rwatumariye abantu.”
Yakomeje yagira ati “Niba koko ari wowe uri kuri iyo foto, amagambo yawe n’isura yawe ntibihura. Niba atari wowe, va mu buhumyi no mu kwiyoberanya.”
General Muhoozi yasoje ubutumwa bwe agira ati “Afande Paul ntakeneye imitoma, agira ibikorwa. Gushaka kumuzimya ni ukwishora mu muriro, kumurwanya ni ukuturwanya.”
Uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, ukunze kugaragaza ko Umukuru w’u Rwanda amufatiraho icyitegererezo byumwihariko amushimira ibikorwa by’ubutwari byamuranze kuva cyera no kugeza ubu.
RADIOTV10