• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

radiotv10by radiotv10
09/07/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe
Share on FacebookShare on Twitter

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo yayikoreye.

Uyu mugabo usanzwe akunda ibikorwa bya Siporo, yagaragarijwe urugwiro n’abakunzi ba Rayon ubwo yari yitabiriye ibirori by’itangwa ry’igikombe cy’irushanwa rya Esperance Football Tournament 2025 ryegukanywe n’ikipe ya Golden Generation y’ab’i Nyamirambo, yaritwaye itsinze ikipe y’abavuka i Rubavu bise Brésil.

Uwayezu Jean Fidèle wari umwe mu bakunzi b’umupira b’amaguru batanze ibihembo, ubwo yari ahamagawe ngo abitange, yakiranywe ubwuzu bwinshi n’abakunzi b’umupira w’amaguru byumwihariko abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports yigeze kuyobora.

Abakunzi ba Rayon Sports n’ubundi bakunze kugaragariza uyu mugabo urukundo rwinshi, ubwo yari agiye gutanga ibihembo muri iri rushanwa, bongeye kuririmba izina rye, bamwereka ko bakizirikana akazi yakoze mu ikipe yabo.

Uwayezu Jean Fidèle ni umwe mu bayoboye ikipe ya Rayon Sports bashimwe n’abakunzi b’iyi kipe, dore ko ari umwe mu bayifashije gukemura bimwe mu bibazo byari byarayizonze, nk’imanza yakundaga gushorwamo.

Uyu mugabo wari watorewe kuyobora Rayon mu kwezi k’Ukwakira 2020, yanafashije iyi kipe kurandura ibyari byariswe ‘Amashyamba’ byo kudahuza hagati y’impande z’abakunzi b’iyi kipe.

Anibukirwa kandi kuba yarashinze ikipe y’abagore ya Rayon Sports WFC yahereye mu cyiciro cya kabiri, ihita yegukana igikombe ihita inazamuka mu cya mbere.

Muri Nzeri umwaka ushize wa 2024, Uwayezu Jean Fidèle yeguye ku mwanya wa Perezida wa Rayon Sports, yaburagaho igihe gito ngo manda ye irangire, aho byavuzwe ko yeguye ku mpamvu z’uburwayi.

Uwayezu yasuhuje abakunzi ba ruhago
Aba-Rayon bahise bamugaragariza urugwiro rwinshi
Na we yagaragaje ko yishimiye urugwiro bamweretse

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Next Post

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.