Wednesday, July 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

radiotv10by radiotv10
15/07/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
Share on FacebookShare on Twitter

Ibitero by’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’igisirikare cya Leta muri Sudani, byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, bimaze guhitana abantu bagera muri 300.

Ibi byatangajwe n’Umuryango w’Abanyamategeko wa Emergency Lawyers baharanira uburenganzira bwa muntu muri iki Gihugu cya Sudani.

Uyu murango uvuga ko inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) zatangije ibitero bikomeye ku duce dukikije umujyi wa Bara, ubu  uri mu maboko y’izi nyeshyamba zihanganye n’ubutegetsi.

Uyu murango kandi uvuga ko mu gace ka Shag Alnom konyine, habarwa abarenga 200 bishwe barashwe, abandi bagahira muri ibyo bitero byakozwe.

Iri tsinda ry’abanyamategeko rinavuga ko kandi hari n’ibitero byo kwiba no gusahura byakozwe mu bindi bice bihana imbibi n’aka kaguyemo abantu 200, nabyo byahitanye abaturage 38, abandi benshi baburirwa irengero.

Intara ya Kordofan ya Ruguru yabaye imwe mu zibasiwe n’intambara ikomeye y’abenegihugu muri Sudani, yatangiye muri Mata 2023 hagati y’inyeshyamba za RSF (Rapid Support Forces) n’igisirikare cya Leta.

Iyi ntambara yatumye ubuzima buhagarara, abaturage hirya no hino mu Gihugu bava mu byabo inzara iratera ndetse haza gutangwa impuruza nk’ikibazo gikomeye cyugarije abaturage gihangayikishije isi.

Kuva iyi ntambara yatangira muri Mata 2023, ibihumbi by’abantu barishwe, naho abarenga miliyoni 13 bava mu byabo, nk’uko byatangajwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Next Post

Abadepite basabye ibisobanuro BDF yatswe inguzanyo n’abahinzi ikayibaha abo bari guhingira rimwe barasaruye

Related Posts

Igisa n’igitero cyagabwe n’Abajepe mu mutungo w’uwabaye Perezida wa Congo cyazamuye impaka

Igisa n’igitero cyagabwe n’Abajepe mu mutungo w’uwabaye Perezida wa Congo cyazamuye impaka

by radiotv10
16/07/2025
0

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri kwamagana igikorwa cyakozwe n’abasirikare barenga ijana bo mu...

Havutse Ishyaka ryiyemeje guhindura imitegekere muri Uganda

Havutse Ishyaka ryiyemeje guhindura imitegekere muri Uganda

by radiotv10
16/07/2025
0

Ishyaka NEED ‘National Economic Empowerment Dialogue’ ryashinzwe na Joseph Kabuleta uheruka no kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, riravuga...

Turakubaha ariko ntitugutinya- Abatavuga rumwe na Perezida wa Kenya bakamejeje

Turakubaha ariko ntitugutinya- Abatavuga rumwe na Perezida wa Kenya bakamejeje

by radiotv10
16/07/2025
0

Umwe mu Basenateri muri Kenya batavuga rumwe n’ubutegetesi bwa Perezida William Ruto, yavuze ko biteguye gukomeza guhangana, kuko nubwo bamwubaha...

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

by radiotv10
15/07/2025
0

Muhammadu Buhari, wabaye Perezida wa Nigeria, witabye Imana ku  myaka 82 azize uburwayi yari amaranye igihe, akagwa mu Bwongereza, umubiri...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

by radiotv10
15/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo za DRC, rukomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abaturage b’abasivile, ndetse rukaba...

IZIHERUKA

Eng.-Authorities intervene in disagreement surrounding Hotel accused of poor service
MU RWANDA

Eng.-Authorities intervene in disagreement surrounding Hotel accused of poor service

by radiotv10
16/07/2025
0

Umutoza Seninga wikojeje muri Zambia bikanga yasubiye mu ikipe yo mu Rwanda yigeze kumuhagarika

Umutoza Seninga wikojeje muri Zambia bikanga yasubiye mu ikipe yo mu Rwanda yigeze kumuhagarika

16/07/2025
Ganza ganza Rudasumbwa-Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen.Muhoozi yongeye gushima Perezida Kagame

Ganza ganza Rudasumbwa-Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen.Muhoozi yongeye gushima Perezida Kagame

16/07/2025
Igisa n’igitero cyagabwe n’Abajepe mu mutungo w’uwabaye Perezida wa Congo cyazamuye impaka

Igisa n’igitero cyagabwe n’Abajepe mu mutungo w’uwabaye Perezida wa Congo cyazamuye impaka

16/07/2025
Havutse Ishyaka ryiyemeje guhindura imitegekere muri Uganda

Havutse Ishyaka ryiyemeje guhindura imitegekere muri Uganda

16/07/2025
Inzego zinjiye mu kibazo cyavugishije benshi cya Hoteli ivugwaho serivisi zihabanye n’uko igaragara inyuma

Inzego zinjiye mu kibazo cyavugishije benshi cya Hoteli ivugwaho serivisi zihabanye n’uko igaragara inyuma

16/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abadepite basabye ibisobanuro BDF yatswe inguzanyo n’abahinzi ikayibaha abo bari guhingira rimwe barasaruye

Abadepite basabye ibisobanuro BDF yatswe inguzanyo n’abahinzi ikayibaha abo bari guhingira rimwe barasaruye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Authorities intervene in disagreement surrounding Hotel accused of poor service

Umutoza Seninga wikojeje muri Zambia bikanga yasubiye mu ikipe yo mu Rwanda yigeze kumuhagarika

Ganza ganza Rudasumbwa-Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen.Muhoozi yongeye gushima Perezida Kagame

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.