• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisa n’igitero cyagabwe n’Abajepe mu mutungo w’uwabaye Perezida wa Congo cyazamuye impaka

radiotv10by radiotv10
16/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igisa n’igitero cyagabwe n’Abajepe mu mutungo w’uwabaye Perezida wa Congo cyazamuye impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri kwamagana igikorwa cyakozwe n’abasirikare barenga ijana bo mu mutwe urinda Umukuru w’Igihugu bitwikiriye ijoro bakigabiza ifamu ya Joseph Kabila iherereye ahitwa Kashamata i Lubumbashi ikaba umutungo munini we.

Amakuru avuga ko abo basirikare bazwi nk’Abajepe bagiye kuri uyu mutungo wa Kabila mu ijoro ryo ku ya 14 Nyakanga, bari mu modoka za gisirikare, ubundi bakirukana abari bashinzwe kuharindira umutekano n’abakozi baho.

Ni igikorwa cyamaganywe n’imiryango itari iya Leta iharanira Uburenganzira bwa muntu, aho uwitwa Justicia ASBL watangaje ko ibi byakozwe bihabanye n’amategeko.

Timothée Mbuya, Perezida w’uyu Muryango, yagize ati “Kugeza ubu nta rubanza rwigeze rucirwa Uwabaye Perezida Joseph Kabila. Ku bw’iyo mpamvu turibaza ubuyobozi bwaba bwatanze itegeko ryo kuvogera uyu mutungo bwite, ndetse n’impamvu yihishe inyuma y’iki gikorwa.”

Uyu muryango Justicia ASBL kandi uranenga uburyo inzego za Leta zaruciye zikarumira kuri iki gikorwa, unasaba ko hatangwa umucyo kuri cyo.

Mbuya yakomeje agira ati “Ibyabereye Kashamata birakomeye. Ni igikorwa cyakozwe mu buryo bwa gisirikare, cyacuriwe umugambi kandi gikorwa nta tegeko gishingiyeho. Biriya rero bishobora guteza akaga mu Gihugu kivuga ko kigendera ku mategeko.”

Kugeza ubu nta rwego yaba urwa gisirikare cyangwa urwa gisivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruragira icyo ruvuga kuri iki gikorwa.

Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu mu gihe cy’imyaka 18, ashinjwa gufasha Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi buriho buyobowe na Felix Tshisekedi wamusimbuye, ndetse akaba amaze iminsi ari mu bice bigenzurwa n’iri huriro, aho yatangaje ko yagiye gutanga umusanzu we mu gusubiza ku murongo iki Gihugu kiri mu kangaratete.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 15 =

Previous Post

Ganza ganza Rudasumbwa-Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen.Muhoozi yongeye gushima Perezida Kagame

Next Post

Inzego zinjiye mu kibazo cyavugishije benshi cya Hoteli ivugwaho serivisi zihabanye n’uko igaragara inyuma

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Inzego zinjiye mu kibazo cyavugishije benshi cya Hoteli ivugwaho serivisi zihabanye n’uko igaragara inyuma

Inzego zinjiye mu kibazo cyavugishije benshi cya Hoteli ivugwaho serivisi zihabanye n’uko igaragara inyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.