Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu gihe ubwanditse ku bagabo gusa ari 11,7%, naho ubwo abagore n’abagabo bahuriyeho ari 48,98%. Iki kigo cyasobanuye impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho nyamara atari ko byahoze.

Iki Kigo kivuga ko hamaze kwandikwa ubutaka bungana na 11 909 306, bungana na 90% by’ubugomba kwandikwa bwose.

Iyi mibare ikomeza igaragaza ko abagore barusha abagabo ubutaka bubanditseho. Ibyo bishimangirwa n’imibare yerekana ko abagabo banditseho ubutaka ku rugero rwa 11,7% naho ubugera kuri 18,88% bwanditse ku bagore bonyine.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, Marie Grace Nishimwe yavuze ko bifite ishingiro.

Yagize ati “Amategeko yagiye avugururwa, abagore na bo bagira uburenganzira ku butaka. Mbere wasangaga amategko atemerera umugore n’umwana w’umukobwa kuzungura; ariko ubu amategeko yarahinduwe bemerewe kuzungura.”

Usibye impinduka zishingiye ku mategeko; uyu muyobozi avuga ko abagore bamwe bagiye babukura ku bagabo.

Ati “Niba umuntu afite uwo bashakanye witabye Imana; ashobora gusigara acunga ubwo butaka. Niba ari umugabo witabye imana, umugore ashobora gusigara acunga ubwo butaka bukamwandikwaho kandi bwari bwanditse kuri bombi. Niba hari abantu batandukanye; Urukiko rushobora kugena uko ubutaka bujya kuri buri muntu muri abo batandukanye, nabwo birashoboka ko bwajya ku mugore kandi bwari bwanditse kuri bombi.”

Iki Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka kivuga ko 19,98% by’ubu butaka bwanditse ku zindi nzego zitari abantu ku giti cyabo.

Marie Grace Nishimwe ati “harimo amakoperative, amasosiyete, leta, amatorero n’ibindi.”

Nubwo ubutaka bwanditse ku rugero rwa 90%; haracyari ikibazo cyo gukosoza ibibabo by’imbibi, ariko ko iki kibazo na cyo kigiye kubonerwa umuti.

Ati “Ni byo hari aho ubutaka bufite ibibazo bitandukanye bijyanye n’imbibi zinjiranamo, tugenda rero dukosora, dukorana n’Uterere dutandukanye bakatugaragariza aho ibyo bibazo byagiye bigaragara tugafatanya natwo gukosora. Abafite icyo kibazo baturanye; bashaka abapima ubutaka bakabafasha.”

Iki kigo gisaba abaturage bose bafite ubutaka kubwandikisha, abatarakosoza imbibi nabo bazabafashirizwa mu nzego z’ibanze kugira ngo ibibazo byose bikiri mu butaka birangire.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =

Previous Post

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Next Post

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.