Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

radiotv10by radiotv10
28/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bavuga ko abafite amatungo bayashumura mu mirima yabo akona imyaka ku buryo aho yageze batirirwa bajya gusarura nyamara barahinze bibagoye.

Aba bahinzi bavuga ko aborozi bitwaza ibihe by’impeshyi, bakajya kuragira mu myaka yabo iba yarabavunnye bayihinga, amatungo yabo akayona.

Mukeshimana Elina ati “Usanga barekura amatungo yabo akatwonera. Nkanjye nta bishyimbo nigeze nsarura, amatungo aborozi bashumura ku gasozi   yarabiriye  mbura uko mbigenza none ubu inzara igiye kunyica  kuko urabyuka ugasanga imyaka yawe yoneshejwe kuko abenshi usanga  bashumura amatungo yabo nijoro abandi bakayarekura ku manywa.”

Patricia Kabega na we ati “Barashumura amatungo wanabamenya wabagaragaza ugasanga bakugiriye nabi ugahitamo kwicecekera. Wabigira ute se? Icyo gihe usarura ibyo zasize zitabisiga urabyumva nyine icyo gihe uhura n’inzara.”

Aborozi bashyirwa mu majwi n’aba baturage bavuga ko impamvu yo gushumura aya matungo akajya ku gasozi ari uko baba babuze ubwatsi bw’amatungo yabo muri ibi bihe by’impeshyi.

Uyu utarashatse kwivuga izina ati “Twe ubundi mu bihe nk’ibi by’impeshyi nkatwe aborozi biratugora kuko nta bwatsi buba buri ku gasozi buba bwarumye, ari na yo mpamvu duhitamo gushumura amatungo. Twifuza ko batwigisha uburyo bwo guhunika ubwatsi kuko inaha tutabizi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidele, asaba aba baturage kujya birinda ibikorwa nk’ibi kuko abo bigaragweho  babihanirwa n’amategeko.

Ati “Icya mbere ni ukubibutsa ko kuzerereza amatungo bitemewe kandi bishobora no kugira ingaruka kuri ayo matungo bikanateza igihombo ku muturage. Icyo twababwira rero ni ukubibutsa ko bitemewe ndetse n’ubifatiwemo aba ashobora kubihanirwa, mu gushaka ubwatsi bw’amatungo bagomba  korora kinyamwuga kuko umworozi w’umwuga ushaka inyungu mu bworozi bwiwe ntekereza ko urwo rwego agomba no kururenga.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko gahunda yo kororera mu biraro, igamije gufasha abaturage kubona ubutaka bunini bwo guhingaho, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi utubuke.

Aba bahinzi bavuga ko ntacyo bari gusarura

Bashumura amatungo mu myaka yabo

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 3 =

Previous Post

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

Next Post

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.