• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

radiotv10by radiotv10
28/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bavuga ko abafite amatungo bayashumura mu mirima yabo akona imyaka ku buryo aho yageze batirirwa bajya gusarura nyamara barahinze bibagoye.

Aba bahinzi bavuga ko aborozi bitwaza ibihe by’impeshyi, bakajya kuragira mu myaka yabo iba yarabavunnye bayihinga, amatungo yabo akayona.

Mukeshimana Elina ati “Usanga barekura amatungo yabo akatwonera. Nkanjye nta bishyimbo nigeze nsarura, amatungo aborozi bashumura ku gasozi   yarabiriye  mbura uko mbigenza none ubu inzara igiye kunyica  kuko urabyuka ugasanga imyaka yawe yoneshejwe kuko abenshi usanga  bashumura amatungo yabo nijoro abandi bakayarekura ku manywa.”

Patricia Kabega na we ati “Barashumura amatungo wanabamenya wabagaragaza ugasanga bakugiriye nabi ugahitamo kwicecekera. Wabigira ute se? Icyo gihe usarura ibyo zasize zitabisiga urabyumva nyine icyo gihe uhura n’inzara.”

Aborozi bashyirwa mu majwi n’aba baturage bavuga ko impamvu yo gushumura aya matungo akajya ku gasozi ari uko baba babuze ubwatsi bw’amatungo yabo muri ibi bihe by’impeshyi.

Uyu utarashatse kwivuga izina ati “Twe ubundi mu bihe nk’ibi by’impeshyi nkatwe aborozi biratugora kuko nta bwatsi buba buri ku gasozi buba bwarumye, ari na yo mpamvu duhitamo gushumura amatungo. Twifuza ko batwigisha uburyo bwo guhunika ubwatsi kuko inaha tutabizi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidele, asaba aba baturage kujya birinda ibikorwa nk’ibi kuko abo bigaragweho  babihanirwa n’amategeko.

Ati “Icya mbere ni ukubibutsa ko kuzerereza amatungo bitemewe kandi bishobora no kugira ingaruka kuri ayo matungo bikanateza igihombo ku muturage. Icyo twababwira rero ni ukubibutsa ko bitemewe ndetse n’ubifatiwemo aba ashobora kubihanirwa, mu gushaka ubwatsi bw’amatungo bagomba  korora kinyamwuga kuko umworozi w’umwuga ushaka inyungu mu bworozi bwiwe ntekereza ko urwo rwego agomba no kururenga.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko gahunda yo kororera mu biraro, igamije gufasha abaturage kubona ubutaka bunini bwo guhingaho, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi utubuke.

Aba bahinzi bavuga ko ntacyo bari gusarura

Bashumura amatungo mu myaka yabo

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 9 =

Previous Post

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

Next Post

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.