Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

radiotv10by radiotv10
28/07/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%
Share on FacebookShare on Twitter

Uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, rwungutse miliyari 18,4 Frw mu gihe mu mezi atandatu y’umwaka ushize rwari rwungutse miliyari 14,8 Frw.

Ni igipimo cyazamutseho 24,1%, kuko urwunguko rw’uru ruganda mu mezi atandatu y’umwaka ushize, rwari miliyari 14,8 Frw.

Uru rwunguko rwa BRALIRWA kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena uyu mwaka wa 2025, rwaturutse ku gipimo cy’ubuguzi bw’abakiliya bw’ibinyobwa byengwa n’uru ruganda.

Ethel Emma-Uche, Umuyobozi Mukuru wa BRALIRWA, yavuze ko iri zamuka ryabonetse “biturutse byumwihariko ku izamuka ry’ibyo abakiliya bagura ndetse no kuzamura ireme ry’ibicuruzwa no kubijyanisha n’ibiciro.”

Muri rusange, muri ayo mezi atandatu ya mbere ya 2025, BRALIRWA yinjije miliyari 32 Frw mu gihe mu gihe nk’icyo umwaka ushize yari yinjije miliyali 26 Frw, bivuze ko hiyongereyeho miliyari 6 Frw.

Iri zamuka kandi ryashobotse bitewe n’ishoramari ry’inyongera ryagiye rikorwa muri uru ruganda, kugira ngo ibinyobwa byengwa n’uru ruganda ndetse na serivisi zarwo zijye ku rwego rwisumbuyeho ndetse no gushyiraho ibiciro bijyanye n’igihe.

BRALIRWA kandi yatangaje ko amafaranga yongerewe mu bikorwa byo kugeza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ku baruhagarariye mu bice binyuranye by’Igihugu, yiyongereyeho 22,5% mu mezi atandatu y’uyu mwaka wa 2025 ugereranyije n’ayari yashyizwemo mu gihe nk’iki cy’umwaka ushize wa 2024.

Ethel Emma-Uche yagize ati “Nubwo ishoramari ry’amafaranga ryagiye ryiyongera, ariko inyungu twabonye yashobotse kubera gahunda zashyizweho zo kugabanya ikiguzi no kubyaza umusaruro ibihari.”

Uyu Muyobozi Mukuru wa BRALIRWA yizeje ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2025, uru ruganda ruzakomeza gukora mu murongo w’ibyifuzo by’abakiliya barwo, ku buryo ibyifuzo byabo bizajya biza imbere mu byemezo byarwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − three =

Previous Post

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Next Post

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

Related Posts

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

Mu irushanwa ry'imibare, hahembwe abanyeshuri, abarimu n'ibigo by'amashuri, bitwaye neza mu Gihugu hose, aho Ishuri ryabaye irya Mbere ari École...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.