Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
29/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gitangaza ko uburyo bwo kwandura indwara ya Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura Virusi itera SIDA, kikagira inama abantu kwitabira gahunda yo kuyikingiza kuko igira urukingo ariko nta muti.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, rigaragaza ko indwara ya Hepatite B na C ihitana abantu 1,3 ku mwaka, bivuze ko ku munsi yica abantu 3 500. Ku Mugabane wa Afurika gusa, iyi ndwara ku mwaka yica abantu ibihumbi 200.

Mu Rwanda Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC igaragaza ko kugeza ubu abarwaye Hepatite B bagera kuri 0,25%, naho abarwaye Hepatite C baka 0,21% bavuye kuri 3% bariho mu mwaka wa 2017.

Umukozi muri RBC mu ishami ryo kurwanya indwara z’umwijima, SIDA n’izindi ziterwa na Virus Dr. Berabose Charles avuga ko nubwo imibare y’abandura yagabanutse ariko uburyo bwo kwandura bwo bukomeza kuzamuka.

Ati “Aka gakoko duhereye nko kuri B, uburyo bwako bwo kwandura bwikubye inshuro 100 ugereranije n’agakoko gatera DISA mu buryo bwo kwandura. Twavuga yuko ku bijyanye no kwandura yaba Hepatite B na C byose byandurira mu matembabuzi cyangwa se gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ariko kandi n’umubyeyi ashobora kwanduza umwana amutwite cyangwa se amwonsa.”

Yakomeje agira ati “ikindi nasobanura ni uko Hepatite B ntago ikira, ni ukuvuga ngo uwo tuyisanganye ayirwaye afata imiti ubuzima bwe bwose, ariko nanone igira urukingo ku buryo rushobora guhabwa abantu ku buryo uburyo bwo kwandura burushaho kugabanuka, naho hepatite c yo nta rukingo igira ariko iravurwa igakira usanzwe ayirwaye aravurwa agakira.”

Mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara, Leta yoroheje uburyo ivurwamo ndetse ikanapimwamo kuko izo serivise zose zitangwa ku buntu, icyakora abitabira kuyipimisha baracyari bacye nk’uko bitangazwa na bamwe mu bayobozi b’amavuriro.

Dogo Tresor ni Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kagugu mu Mujyi wa Kigali, agira ati “Nko mu cyumweru gishobora kurangira nta muntu uje kwisabira gupimwa Hepatite ari byo bimuzanye ngo avuge ati ‘nari nje kwipimisha hepatite’. Usanga ntawe, bivuze ko ubwitabire bukiri hasi.”

Bamwe mu baturage bagaragaza impamvu zitandukanye zituma batitabira kwipimisha indwara ya Hepatite, zirimo no kuba badafite amakuru ahagije kuri yo.

Umwe yagize ati “Iyo umuntu atararemba ngo anegekare biba bigoye ko yajya kwipimisha indwara, ni yo mpamvu njyewe ntajyayo.”

Undi na we yagize ati “Ntabwo ndayipimisha kuko nta makuru ahagije mba mbifiteho.”

RBC igaragaza ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka kugira ngo iyi ndwara ya Hepatite icike burundu, ahashyizweho ingamba zirimo ushishikariza abantu kuyipimisha ndetse no kwita ku byiciro bifite ibyago byinshi byo kandura.

Kugeza ubu mu Rwanda hose abamaze gusuzumwa Hepatite B ni miliyoni 5, mu gihe abisuzumishije Hepatite C bagera muri miliyoni 8. Kuri Hepatite C hamaze kuvurwa abagera ku bihumbi 45 naho abari kuvurwa Hepatite B ni ibihumbi 9.

Dr. Berabose Charles avuga ko abantu bakwiye kwipimisha hakiri kare
DOgo Tresor avuga ko abitabira kwipimisha Hepatite bakiri bacye cyane

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − 4 =

Previous Post

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

Next Post

DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.