Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

radiotv10by radiotv10
29/07/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu Rwanda.

Uyu mukobwa wamamaye cyane ubwo yari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda wa 2019, agiye kujya yumvikana kuri radio izwi nka Urban Radio.

Nk’uko bigaragazwa n’itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’iyi radio bukomeje kurarikira abantu bimwe mu biganiro bizajya bitambuka kuri iyi radio, Umukundwa Cadette azajya akorana na mugenzi we Joy Mignone, mu kiganiro cyiswe Midday Rundown.

Iyi Radio ikiri nshya mu Rwanda, igaragaza ko iki kiganiro kizajya gikorwa n’aba bakobwa, kizajya kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

Umukundwa Cadette wanagaragaye mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye, ni mushya mu mwuga w’itangazamakuru mu gihe mugenzi we Joy Mignone bazakorana, yanyuze ku bitangazamakuru binyuranye birimo RADIOTV10.

Hari abandi banyamakuru barimo abafite amazina azwi mu Rwanda bivugwa ko bategerejwe kuri iyi radio, barimo n’abamaze gutangazwa nka Patie Sindayigaya wakoze kuri radio imwe, uzajya akorana na mugenzi we Big Tonny mu kiganiro Urban in the Morning.

Bivugwa kandi ko hari abandi banyamakuru b’ibiganiro bya Siporo bakoreraga ibindi bitangazamakuru bamaze kubisezera nka Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max, na we uri mu bagomba gukorera iyi radio nshya, ku buryo igisigaye ari igihe gusa ngo batangazwe.

Umukundwa yitabiriye Miss Rwanda
Umukundwa Cadette agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − nine =

Previous Post

Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

Next Post

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Related Posts

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi w’umuraperi Kivumbi King uri mu bagezweho mu Rwanda, amakuru aremeza ko yamaze kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55...

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo ‘Ancila’ yo hambere iri mu zakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu...

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

by radiotv10
02/11/2025
0

As the week draws to a close, many people rush into the weekend with long to-do lists, errands to run,...

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Ange Niyonshuti Tricia, umugore w’umuhanzi Tom Close; yongeye kumwibutsa ko amukunda urutagereranywa, anamubwira ko amwifuriza kuramba kugeza igihe azabonera ubuvivi....

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.