Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

radiotv10by radiotv10
29/07/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 34 bo muri Lokarite ya Kiraku muri Teritwari ya Walikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagize ibibazo birimo gucibwamo, nyuma yo kurya inyama z’inka yishwe na nyirayo nyuma yo kuyibonana uburwayi.

Aba bantu bahuye n’ibyo bibazo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nyakanga 2025 muri Lokarite ya Kiraku muri Gurupoma ya Waloa Uroba nk’uko tubikesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD.

Ni mu gihe inka bariye yishwe na nyirayo ku Cyumweru tariki 27 Nyakanga, ubwo yari ayikuye muri Teritwari ya Masisi, ari mu nzira yerecyeza mu ya Walikare akabona itagerayo aho yari ayijyanye, agafata icyemezo cyo kuyica, abaturage na bo bihutira kuyirya.

Abantu bose bayiriyeho bahuye n’ibibazo mu nda, birimo gucibwamo, ndetse bamwe muri bo bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Byungu, mu gihe abandi barwariye mu rugo kubera kubura ubushobozi bwo kujya wa muganga.

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuyobozi w’Agateganyo wa Gurupoma ya Waloa Uroba, Barthélémy Mulengezi Luc wavuze ko kubera ubushobozi budahagije bwa ririya vuriro, abandi barwayi bajyanywe mu mu ivuroro rya Nsengu.

Uyu muyobozi yatangaje ko abagize ibibazo nyuma yo kurya inyama z’iyi nka, harimo abagore 14, abagabo icyenda (9) n’abana 11, agasaba ubutabazi bw’imiti yo guha aba barwayi.

Gurupoma ya Waloa Uroba yegeranye na Teritwari ya Masisi ahamaze iminsi havugwa indwara yibasira inka byumwihariko mu gace ka Mweso, byanatumye ubuyobozi bufata ingamba zo kubuza abaturage kurya inyama z’inka zo muri ako gace mu rwego rwo kurinda abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + seventeen =

Previous Post

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

Next Post

Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.