Tuesday, August 4, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga.

Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2025 hatarashira icyumweru abagize Guverinoma nshya bashyizweho banarahiriye gutangira inshingano.

Ni inama yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro.

Iyi Nama y’Abaminisitiri yaganiriye ku ngamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere, aho Guverinoma yatangaje ko “Hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gukorera ku ntego bijyana no kongera umuvuduko mu mikorere, guhanga ibishya no kurushaho gukorana ubushishozi.”

Nanone kandi Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’ubutaka bwa Leta bugahabwa Africa Health Sciences University (AHSU), kugira ngo bwubakweho ishuri rikuru ryigisha iby’ubuvuzi.

Guverinoma y’u Rwanda yanemeje Iteka rya Minisitiri ryemerera International Covenant College gutangira gukora nk’ishuri rikuru ryigenga, rikanayiha ubuzimagatozi. Iri shuri rizatangirana amashami abiri: Ishami ry’Itangazamakuru n’lkoranabuhanga hamwe n’Ishami ry’Uburezi mu Mikurire y’Umwana, hanyuma rikazagenda ryagura amashami.

Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga y’igenzura ry’irekurwa ry’umwuka ku binyabiziga bikoreshwa na moteri harimo n’amapikipiki. lyi gahunda igamije gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuziranenge yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere ibidukikije hamwe n’ubuzima rusange bw’Abanyarwanda.

Hanemejwe abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda bakurikira, barimo Madamu Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin, Ambasaderi wa Repubulika Nyarabu ya Misiri mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali, na Brig. Gen Boubacar Diallo, Ambasaderi wa Repubulika ya Mali mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

Abaminisitiri bashya bahawe ikaze
Perezida Kagame yayoboye iyi Nama ya mbere
Na Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Justin Nsengiyumva
Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA
Dr Arakwiye na we ni Minisitiri mushya w’Ibidukikije
Mu Nama y’Abaminisitiri banyuzamo bakaganira

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − eight =