• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

radiotv10by radiotv10
01/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera.

Kwimurira abarimu mu bigo by’amashuri, ni bimwe mu byo baba bifuza gukorerwa, gusa Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 abarimu 272 basabye kwimurwa bakajya gukorera muri Gasabo. Bamwe mu barimu bavuga ko impamvu ituma baba basaba kwimurwa zirimo urushako.

Umwe yagize ati “Hari igihe aba yaragiye mu kazi atarashaka umugabo, rero yamara gushaka akifuza kujya gukorera hafi yaho urugo rwe ruri, rero iyo akorera kure cyane biramugora rwose, rero bigenze neza abantu bajya bahabwa mutation kandi babashyira mu kazi bakarebera ahantu batuye akaba ariho babaha kwigisha.”

Undi yagize ati “Iyo umwarimu ari gukora urugendo rurerure akajya kure y’umuryango ntabwo biba ari byiza akenshi binagira ingaruka ku kazi ke kuko umuntu uri kure y’umuryango we ntabwo yakora akazi ke atuje ni hahandi uzasanga ari gukoresha telephone mu gihe ari kwigisha bitewe nuko igihe havutse ikibazo aba adahari ngo agikemure.”

Minirisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph avuga ko igituma abasaba mutation batazihabwa ari uko aho baba bashaka kujya haba hariyo abandi.

Yagize ati “Iyo umwanya udahari ntawuhari. Wabigenza ute? Ntabwo uza kwirukana umwarimu ngo we ahave kugira ngo undi ahaze, ubwo se urumva ibyo bishoboka? Ibi biranasobanurira abantu benshi uburyo iki kibazo cya mutation gikomeye, kuko niba abantu 272 bashaka kuza muri Gasabo abantu 48 bonyine akaba ari bo bashaka kuhava, ubwo urumva ko abo bantu bandi bose basabye kuhaza batazabibona, ntibishoboka. Rero ni cyo kibazo cyerekeye ibintu bya mutation, ni ibintu bitoroshye kandi atari uko umuntu atabyumva, iyaba koko byashobokaga umuntu yakorera aho yifuza gukorera, ariko hari abandi barimu bahari.”

Minisiteri y’uburezi igaragaza ko mu barimu 272 basabye kwimurirwa mu Garere ka Gasabo mu mwaka wa 2024-2025 abagera kuri 73 gusa ari bo babyemererwe.

Iyi Minisiteri kandi igaragaza ko ubu mu Gihugu hose hari abarimu barenga ibihumbi 120, barimo 9252 bigisha mu mashuri y’incuke, abo mu mashuri abanza bakaba ibihumbi 26, naho abigisha mu mashuri yisumbuye bakaba ari ibihumbi 34.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − nine =

Previous Post

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Next Post

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.