Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa bwa nyuma Antoine Anfré yanditse nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
14/08/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Bufaransa bwahaye u Rwanda Miliyari 30Frw y’imishinga yumvikanyweho ubwo Macron yari i Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi Antoine Anfré mbere yo gufata rutemikirere nyuma yo kurangiza inshingano ze nk’Uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda, yavuze ko yifuza gutangaza ko imyaka ine yari amaze mu Rwanda yamubereye iy’agatangaza, kuko yaranzwe no gushimangira ubucuti bw’Ibihugu byombi.

Bikubiye mu butumwa bigaragara ko yandikiye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ubwo yari agiye gufata rutemikirere ngo yerecyeza mu Gihugu cye.

Yagize ati “Ubu ni bwo butumwa bwanjye bwa nyuma nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda: Mvuye i Kigali nyuma y’imyaka ine y’agatangaza yaranzwe no gushimangira ubucuti.”

Tariki 24 Nyakanga 2025, Ambasaderi Antoine Anfré yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye muri Village Urugwiro, mu rwego rwo kumusezera.

Ambasaderi Antoine Anfré yari yatangiye izi nshingano zo guhagararira u Bufaransa mu Rwanda muri Kamena 2021 nyuma y’imyaka itandatu iki Gihugu cy’i Burayi kitagira ugihagararira mu Rwanda.

Uyu Mudipolomate yagize uruhare runini mu kubagarira umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda wagiye ukunda kuzamo igitotsi bitewe n’uruhare cyagize mu mateka mabi yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umwe mu Badipolomate wagaragazaga ko yishimira Igihugu cy’u Rwanda, dore ko yagiye anasangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga ibihe byiza yagiriye mu Rwanda birimo gusura ahantu nyaburanga.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Ambasaderi Antoine Anfré yagaragaje ko yasuye Umworozi w’Inka z’Inyambo wo ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi.

Ambasaderi Antoine Anfré yamaze gusoza inshingano ze mu Rwanda
Ambasaderi Antoine Anfré yishimiye gusura inka z’inyambo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 10 =

Previous Post

Ubutumwa Min.Mukazayire yageneye umunyempano ukomeye muri America muri Basketball mbere yo gutaha

Next Post

Eng.-Minister Mukazayire’s message to a talented American basketball player before his departure

Related Posts

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

IZIHERUKA

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900
MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Min.Mukazayire yageneye umunyempano ukomeye muri America muri Basketball mbere yo gutaha

Eng.-Minister Mukazayire’s message to a talented American basketball player before his departure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.