Tuesday, November 3, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umunyarwenya Burikantu yongeye kuzamura impaka kubera ubutumwa bwe

Umunyarwenya Burikantu yongeye kuzamura impaka kubera ubutumwa bwe

Umunyarwenya Mwitende Abdoulkarim uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu, yongeye kuzamura impaka nyuma y’ubutumwa bwe buvuga ko nubwo atize bihambaye ariko afite amafaranga, ndetse ko kompanyi ye y’ubucuruzi akoresha abaminuje. Ati “Undusha impapuro wize za Harvard, muri Kaminuza y’u Rwanda ariko nkurusha amafaranga.

Muri ayo mashusho, Burikantu yumvikana avuga ko kuba atarize bitamubujije kugira amafaranga menshi, ndetse ko kompanyi ye ikora ibijyanye no gukora intebe ikoresha abantu bize, bityo ko amashuri atari yo yonyine agena ubushobozi bw’umuntu bwo kugera ku bukire.

Yagize ati “Undusha ubwenge nkakurusha amafaranga, undusha impapuro wize za Harvard, wize muri Kaminuza y’u Rwanda, it’s okay, ariko nkurusha amafaranga.”

Muri ayo mashusho, uyu munyarwenya yanerekanye ibikorwa by’ubucuruzi bwe bwo gukora intebe, agaragaza imwe mu ntebe zikorwa n’iyi kompanyi ye ifite agaciro ka miliyoni 1,8 Frw.

Yakomeje ashimangira ko abantu bafite impamyabumenyi ari bo akoresha mu kazi ke, ndetse avuga ko hari abo ahemba amafaranga menshi nubwo we ubwe atize amashuri menshi.

Yagize ati “Kugira ngo uzahembwe miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani n’icyo gipapuro wakuye mu ishuri, kandi n’abize bafite izo mpapuro mbaha akazi ndi umuswa.”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamugaye

Ubu butumwa bwazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe banenze Burikantu bavuga ko amagambo ye agaragaza kwihagararaho no gupfobya agaciro k’uburezi.

Umwe mu batanze ibitekerezo, yagize ati “Ese izo mbuga nkoranyambaga yirirwa asakurizaho zashinzwe n’abakora intebe cyangwa n’abanyabwenge bize?”

Undi na we yagaragaje ko amashuri akomeza kugira uruhare rukomeye mu kubona imyanya y’akazi n’inshingano zikomeye mu gihugu.

Yagize ati “Ubu se abantu bayobora Igihugu si abize? Hari imyanya myinshi ikomeye amafaranga atakugezamo udafite amashuri.”

Undi na we yanenze amagambo ya Burikantu, avuga ko kuba umuntu atarize atari ikintu cyo kwishimira cyangwa gushishikarizamo abandi kutiga.

Yagize ati “Cyakora kutiga biragatsindwa! Ngo mwige mugende abahe akazi. Sha, iyi [yakoresheje imvugo tutifuje gutangaza] yinjiza angahe ko na yo bayihemba itikorera?”

Ubu butumwa bwa Burikantu kandi buje nyuma y’ubundi yari aherutse gutangaza, aho yavuze ko ngo igihe Perezida Paul Kagame azaba atakiri Umukuru w’Igihugu, ngo urubyiruko rwinshi ruzahunga Igihugu.

Nyuma y’ubwo butumwa, na bwo abakoresha imbuga nkoranyambaga baramunenze, aza gusaba imbabazi, avuga ko amagambo yavuze yari ubugwari.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 8 =