Tuesday, November 3, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Abantu icyenda baguye mu mpanuka ikomeye y’indege yabereye muri America bamenyekanye

Abantu icyenda baguye mu mpanuka ikomeye y’indege yabereye muri America bamenyekanye

Abantu icyenda baguye mu mpanuka y’indege nto yo mu bwoko bwa Learjet 60 yabereye mu gace ka Palm Beach County muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamenyekanye. Muri bo harimo umuryango w’abantu bane, ugizwe n’umugore n’umugabo we n’abana babo babiri, umwe w’imyaka ine n’undi w’ibiri.

Iyi ndege yari iya kompanyi yigenga, yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Austin-Bergstrom muri Leta ya Texas ahagana saa 10:37 z’urukerera ku Cyumweru, yerekeza mu gace ka North Eleuthera muri Bahamas.

Gusa ntiyigeze igera aho yari igiye, kuko yakoze impanuka mu gace ka Palm Beach County mbere gato ya saa moya z’amanywa, igwa mu gace gatuwe n’abaturage maze ihita ifatwa n’umuriro ukomeye. Abantu bose icyenda bari bayirimo bahasize ubuzima.

Mu baguye muri iyi mpanuka harimo Adam Robinson w’imyaka 45, Helen Sharp w’imyaka 40, Emma Robinson w’imyaka ine na Charlie Robinson w’imyaka ibiri, bari bagize umuryango umwe.

Abandi ni Rachael Reed, Charmi Fehr, Anita Maria Apellido Cetina, Nathalia Gadelha Filgueiras w’imyaka 20 na Jeff Gregory w’imyaka 55.

Nathalia Gadelha Filgueiras yari umukobwa wari ufite inzozi zo kuzaba umupilote w’indege zitwara abagenzi. Yabonye uruhushya rwo gutwara indege nto afite imyaka 17, mbere y’uko abona uruhushya rwo gutwara imodoka.

Yize ibijyanye no gutwara indege binyuze muri gahunda y’ishuri rye ryisumbuye, nyuma aza kurangiza amasomo mu ishuri rya American Flyers Flight School.

Iperereza rikomeje ku cyateye impanuka

Abashinzwe iperereza batangaje ko ikirere kiri mu bintu bikomeye biri kwibandwaho mu gushakisha icyateye iyi mpanuka.

Ibi byakurikiye amakuru avuga ko abapilote bari bayitwaye babanje gutangaza ko bahuye n’ibarafu yari yatangiye gufata ku ndege ndetse n’umuyaga wari uri ku rugero ruciriritse, ubwo bari ku butumburuke bwa metero zirenga 10.600.

Nyuma y’igihe gito batangaje ibyo bibazo, indege yatangiye gutakaza ubutumburuke mu buryo bwihuse, mbere yo kugwa igafatwa n’umuriro ukomeye.

Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe iperereza ku mpanuka zo mu bwikorezi (NTSB) rwatangaje ko hari ibimenyetso bya mbere byerekana ko indege ishobora kuba yaratangiye gusatagurika itaragera hasi.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ibyabaye mu bihe bya nyuma mbere y’uko indege igwa, ariko kugeza ubu icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana.

Nathalia Gadelha Filgueiras
Charmi Fehr na Rachael Reed
Na Anita Maria Apellido Cetina

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 7 =