Uwimpuhwe Sandrine wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Rufonsina yatangaje ko yishimiye gutangira urugendo rushya mu mwuga w’itangazamakuru, nyuma yo kwinjira mu muryango wa Isango Star nk’umunyamakuru.
Uyu mukinnyi wa filimi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yuko ubuyobozi bwa Isango Star bumuhaye ikaze nk’umwe mu banyamakuru bashya b’iki gitangazamakuru.
Mu butumwa bwe, Rufonsina yavuze ko kubona aya mahirwe mashya ari ikimenyetso kimwibutsa ko igihe cy’Imana gihora kiba gikwiye, ashimangira ko yiteguye gutangira uru rugendo rushya.
Yagize ati “Buri mahirwe mashya anyibutsa ko igihe cy’Imana gihora kiba gikwiye. Nishimiye kandi natewe ishema no gutangira uru rugendo rushya ndi umunyamakuru wa Isango Star. Nizeye ko uru rugendo ruzaba urwo gukura, kugira intego, kubona ibihe ntazibagirwa no kugera ku ntsinzi. Duhimbarize intangiriro nshya!”
Isango Star na yo yari yabanje gutangaza ko yakiriye Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina, yishimira ko yinjiye mu muryango w’abakozi bayo.
Mu butumwa iki gitangazamakuru cyashyize hanze cyagize kiti “Tunejejwe no kwakira Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina, winjiye mu muryango wa Isango Star nk’umunyamakuru. Intambwe nshya n’intsinzi mu rugendo rwo kugeza ku bakunzi bacu amakuru n’ibiganiro bigezweho.”
Rufonsina yamenyekanye cyane mu ruhando rwa sinema nyarwanda, aho yigaragaje mu gukina filimi zitandukanye. Kwinjira mu itangazamakuru ni indi ntambwe nshya mu rugendo rwe rw’umwuga, yiyongera ku byo yari asanzwe akora mu myidagaduro.


RADIOTV10