Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu Mujyi wa St. John’s muri Antigua and Barbuda, aho yitabiriye inama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), izwi nka CHOGM 2026, aho yanitabiriye n’ibirori by’isabukuru y’imyaka 45 iki Gihugu kimaze kibonye Ubwigenge.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2026, Perezida Kagame yageze muri iki Gihugu ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, tariki 01 Ugushyingo 2026.
Nyuma yaho, mu masaha y’umugoroba, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth ndetse n’abatumirwa mu birori byabereye muri St. John’s byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 45 Antigua and Barbuda imaze ibonye ubwigenge.
Ibi birori byaranzwe n’akarasisi ka gisirikare ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye byasusurukije abitabiriye ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru y’ubwigenge.
Inama ya CHOGM 2026 ni iya 28 ihuza Abakuru b’Ibihugu bigize Commonwealth, ikaba ari urubuga baganiriramo ibibazo bihuriweho, ubufatanye mu iterambere n’ibindi bibazo bireba uyu muryango.
Antigua and Barbuda ni cyo gihugu cyakiriye iyi nama, ihuza Ibihugu bigize uyu muryango ukomoka ku Bihugu byahoze bifitanye amateka n’u Bwongereza.
Perezida Kagame kandi yageze muri Antigua and Barbuda avuye muri Senegal aho yari yitabiriye ibirori byo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko ya 2026, yari ibereye ku Mugabane wa Afurika ku nshuro yayo ya mbere.

RADIOTV10