Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Dusabe Denise, ukekwaho kugira uruhare muri dosiye ya ruswa ivugwamo miliyoni 4 Frw, agifunze, akaba afunganywe n’abandi batatu barimo ukuriye RIB ku rwego rw’Akarere ndetse na Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Kansi.
Ni nyuma yuko hari amakuru yari yabane gutangazwa ko Dusabe Denise yarekuwe n’Ubushinjacyaha. Ikinyamakuru cyitwa Umuseke cyatangaje ko amakuru cyamenye ari uko uyu muyobozi yari yabanje kurekurwa.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko Dusabe Denise afunganywe na Rangira Anicet, wari ukuriye ishami ry’Ubugenzacyaha muri Gisagara (DCI), Padiri Kayumba Maurice uyobora Paruwasi Gatolika ya Kansi na Nkurunziza Octave ukekwaho kuba yarabaye umuhuza mu itangwa rya ruswa.
Dr Murangira, kuri iki Cyumweru tariki 01 Ugushyingo 2026, yavuze ko aba bantu uko ari bane bafashwe bakekwaho ibyaha bifitanye isano na ruswa n’inyandiko mpimbano.
Iyi dosiye ishingiye ku mafaranga miliyoni 28 Frw yari agenewe umushinga wo kugeza amazi ku Ishuri Ribanza rya Mukomacara, mu Karere ka Gisagara, bikekwa ko yaba yaranyerejwe.
Amakuru yatangajwe avuga ko Padiri Kayumba Maurice yaba yaratanze ruswa ya miliyoni 4 Frw kugira ngo abayobozi bakurikiranyweho iki kibazo batamukurikirana ku inyerezwa ry’ayo mafaranga.
Dr Murangira yavuze ko usibye ayo mafaranga ya ruswa bivugwa ko abayobozi bakriye, Visi Mayor Dusabe Denise akekwaho kuba yaragiye yakira andi mafaranga mu bihe bitandukanye.
Yagize ati “Visi Mayor Dusabe Denise yagiye yakira amafaranga ya ruswa mu bihe bitandukanye, bikekwa ko ari ayo kugira ngo abikire ibanga Padiri.”
Padiri Kayumba kandi akekwaho guhimba inyandiko zigaragaza uburyo amafaranga yari agenewe uyu mushinga yakoreshejwe.
RIB ivuga ko aba bantu uko ari bane bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, ndetse no guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Dr Murangira yatangaje ko Dusabe Denise na Nkurunziza Octave bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe Rangira Anicet na Padiri Kayumba Maurice bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RADIOTV10