Umusore w’imyaka 23 yitabye Imana nyuma yo gukubitwa n’abaturage bamukekaga ko agiye kwiba mu rugo rw’umuturage mu Karere ka Huye.
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Sata, Akagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko uyu musore yinjiye mu rugo rw’umuturage utari uhari. Nyuma bene urugo n’abaturanyi bamubonye asohoka muri urwo rugo, bakeka ko yari agiye kwiba, bahita bamukubita bikomeye, bikekwa ko ari byo byamuviriyemo urupfu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Karangwa Jean Baptiste, yemeza ibicugwa n’aba baturage akavuga ko bikimara kuba, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse nizindi nzego bahise bahagera ngo hamenyekane uko ikibazo giteye.
Yagize ati: “Amakuru akimara kumenyekana, inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha zahise zihagera kugira ngo hakorwe iperereza.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko hatawe muri yombi umugabo w’imyaka 40 ukekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu.
Uyu mugabo akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza.
Polisi isaba abaturage kwirinda kwihanira ahubwo mu gihe bahuye n’ikibazo bakakimenyesha ubuyobozi bukabafasha ndetse no kujya batanga amakuru igihe bakeka ko hari icyaha cyakozwe.
Yagize ati: “Turakangurira abaturage kwirinda kwihanira. Umuntu ukekwaho icyaha agomba gushyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza, hamenyekane ukuri kandi ubutabera bukurikizwe.”
Akomeza kwibutsa abaturage ko gutanga amakuru ku gihe no gukorana n’inzego z’umutekano ari byo bifasha gukumira ibyaha no kurinda ubuzima bw’abantu.
RADIOTV10