Umukobwa w’imyaka 20 wo mu Mudugudu wa Rwinuma, Akagari ka Rango, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, akekwaho gukuramo inda no kujugunya uruhinja mu musarane.
Aho uyu mukobwa yakoreraga imirimo yo mu rugo,Nyir’urugo avuga ko uyu mukobwa yari amaze igihe gito muri urwo rugo,yaramaze iminsi itatu gusa aje nk’umukozi aho yakoraga imirimo yo mu rugo.
Uyu mugabo yagize ati:”yaje hano muri iki cyumweru nk’uje gukora imirimo yo mu rugo tumusiga mu rugo umugore aje asanga amaraso aho aryama,abanza kuvuga ko ari mu mihango,abonye bikabije akeka ko yaba yakuyemo inda ahamagaza inzego z’ibanze zihageze ziramuganiriza yemera ko yakuyemo inda akoresheje ibinini yanyweye nyuma amujugunya mu musarane.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Karangwa Jean Baptiste, avuga ko amakuru akimara kumenyekana, inzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zahageze kugira ngo hakorwe kugirango hakorwe iperereza ku byabaye umukobwa ahita ajyanwa kwa muganga kugirango yitabweho avurwe kuko yari atameze neza,umwana akurwa mu.musarane ajyanwa kwa muganga kugirango usuzumwe.
Yagize ati: “Amakuru akimara kumenyekana, inzego zibishinzwe zahageze. Umukobwa ukekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa yajyanywe kwa muganga kugira ngo yitabweho, naho umurambo ukurwa mu musarane. Uyu mukobwa yavuze ko yifashishije ibinini mu kuyikuramo.”
Uyu muyobozi asaba abaturage kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga, by’umwihariko abantu bahuye n’inda zitateganyijwe akabasaba kwegera inzego z’ubuzima kugira ngo bahabwe ubufasha bukwiye.
Yibutsa ko gushaka ubufasha bw’abaganga n’inzego zibishinzwe ari ingenzi mu gukumira ingaruka zishobora guterwa no gufata ibyemezo byihuse kandi bishobora gushyira ubuzima mu kaga, anasaba urubyiruko kwirinda kwishora mu busambanyi ndetse na buri wese ko agomba kwikingira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
RADIOTV10