Monday, November 2, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umuyobozi wa MONUSCO yagiye kuganira n’ubuyobozi bushya bw’umutwe wa FRN wasimbuye AFC/M23

Umuyobozi wa MONUSCO yagiye kuganira n’ubuyobozi bushya bw’umutwe wa FRN wasimbuye AFC/M23

Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yatangiye uruzinduko i Goma, aho ateganya kugirana ibiganiro n’abahagarariye umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uherutse gutangaza ko usimbuye ihuriro rya AFC.

MONUSCO yatangaje ko James Swan yageze i Goma kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, mu ruzinduko rugamije kugirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu burasirazuba bwa RDC, mu rwego rw’ibiganiro bisanzwe agirana n’impande zifite uruhare mu bibazo by’umutekano muri aka karere.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, MONUSCO yavuze ko uru ruzinduko rubaye mu gihe hashyizweho FRN, watangaje ko usimbuye AFC.

Yagize iti “Bwana Swan ateganya kugirana ibiganiro n’abahagarariye uyu mutwe, mu gukomeza ibiganiro Ubutumwa bwa MONUSCO bwagiranye na AFC/M23.”

MONUSCO yasobanuye ko ibyo biganiro bigamije gukomeza gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zayo, cyane cyane mu bijyanye no kurinda abasivili, korohereza ibikorwa byo kugera mu bice bitandukanye no gushyigikira uburyo bwo gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

Yongeyeho ko muri ubwo buryo harimo uburyo bwagutse bwo gukurikirana no kugenzura agahenge buzwi nka MCVE+/EJVM+.

Iyi ntambwe ije nyuma y’uko FRN itangaje ko isimbuye AFC/M23, mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwamo ibikorwa by’umutekano muke n’ibiganiro bigamije gushaka igisubizo kirambye ku makimbirane amaze igihe muri aka karere.

Kuganira n’abahagarariye FRN biri mu rwego rw’ibikorwa MONUSCO ikomeje gukora kugira ngo ishyigikire kurindwa kw’abasivili no gushyirwa mu bikorwa kw’amasezerano n’uburyo bwo kugenzura agahenge.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 4 =