Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Ukekwa ko ari Igisambo yarashwe n’Abapolisi ahita apfa

radiotv10by radiotv10
21/12/2021
in MU RWANDA
0
Rubavu: Ukekwa ko ari Igisambo yarashwe n’Abapolisi ahita apfa
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Kagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, abantu batatu bari bafite ibikoresho bikekwa ko bari bavuye kwiba, bahagaritswe n’Abapolisi barinangira ahubwo bashaka kubarwanya, barabarasa hapfamo umwe.

Ibi byabereye mu Mudugu wa Gabiro mu Kagari ka Buhaza inyuma y’Ikigo Nderabuzima cya Byahi giherereye mu Murenge wa Rubavu ubwo abantu batatu bikekwa ko ari abajura bari bavuye kwiba ibikoresho bagahagarikwa n’abapolisi ariko bakinangira.

Abapolisi bagerageje kubahagarika ahubwo bariruka ndetse bashaka gucikana n’ibyo bikoresho bikekwa ko byibwe, ubundi barasa mu kirere ariko isasu riza gufatamo umwe witwa Niyonsenga Iradukunda w’imyaka 21 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye RADIOTV10 ko ibi byabaye ahagana saa munani n’iminota 20’ (02:20’) z’ijoro.

Mu butumwa bugufi, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yagize ati “Abapolisi bari kuri patrol bahuye n’itsinda ry’abagabo 03 bari bikoreye ibintu bigaragara ko bari bavuye kubyiba, Abapolisi babahagaritse baranga bariruka, barasa hejuru ntibabita hasi bakomeza kwiruka ariko haza kuraswamo umwe. Yari afite television ya flat.”

Abatuye muri aka gace bamaze iminsi bataka ibikorwa by’urugomo n’ubujura bakorerwa n’abo mu itsinda ryiswe Abazukuru ba Shitani, babwiye RADIOTV10 ko nubwo batishimira ko hari Umunyarwanda wabura ubuzima ariko wenda kuba umwe muri bagenzi babo arashwe, baza gucogora.

Umwe yagize ati “Wenda byagabanuka, ibisambo ni bibi kuko barahari benshi…Byaba ari byiza kuba batangiye kubagabanya kuko baramufata ejo bakamufungura akigendera akaza ari wowe ari guhiga.”

Usanzwe akora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, avuga ko mu masaha y’umugoroba hari ahantu hatari hakiri nyabagendwa kubera abajura.

Ati “Ibisambo byari bibangamiye abaturage kuko umukiliya yadutegaga ngo tumujyaneyo ariko tukanga bitewe nuko ibisambo biteka abamotari bikabatera amabuye bikabatega imigozi ariko ubwo batangiye kubirasa buriya turahumeka tugende twisanzuye.”

Mu byumweru bibiri bishize, urugo rwo mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu rwari rwatewe n’abantu bakekwa ko bari muri iri tsinda ry’Abuzukuru ba Shitani bakomeretsa bikabije umugabo n’umugore baho.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko barembejwe n’ibisambo ariko ko wenda bagiye guhumeka

Danton GASIGWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − thirteen =

Previous Post

Abakinnyi babiri basanzwe ari inkingi za mwamba muri Rayon bahagaritswe ngo babanze bitekerezeho

Next Post

Amabwiriza mashya yatumye abagenzi 36 barara Nyabugogo, CP Kabera ati “Bibe isomo”

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe,...

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

by radiotv10
18/09/2025
0

The modern world is hectic and it seems that self-care is a full time occupation. Self-care does not always have...

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

18/09/2025
Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amabwiriza mashya yatumye abagenzi 36 barara Nyabugogo, CP Kabera ati “Bibe isomo”

Amabwiriza mashya yatumye abagenzi 36 barara Nyabugogo, CP Kabera ati “Bibe isomo”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.