Rubavu: ‘Abuzukuru ba Shitani’ baravugwaho gutera urugo bagakomeretsa bikabije umugabo n’umugore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abana b’inzererezi bari mu gatsiko kazwi nk’Abuzukuru ba Shitani baravugwaho gutera urugo rwo mu Mudugudu wa Karukogo mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, bagakomeretsa bikabije umugabo n’umugore baho bakoresheje inzembe.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tatu n’igice [21:30’] ubwo aba bana basanzwe bari mu itsinda ryiswe Abuzukuru ba Shitani bateraga uru rugo rwa Nahimana James w’Imyaka 35.

Izindi Nkuru

Aba bana bari bitwaje inzembe, bakomereje uyu Nahimana James na Nyiraneza Mariette w’imyaka 28 aho babatemye mu mutwe.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 ukorera mu Ntara y’Iburengerazuba, wakurikiranye iby’iyi nkuru, yagiye kureba abakomeretse aho ubu bari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Byahi.

Nahimana na Nyiraneza bakomeretse cyane aho bavuye cyane mu mutwe kubera inzembe bakebeshejwe na bariya bazwi nk’Abuzukuru ba Shitani.

Gusa mu minsi ishize habaye umukwabu wo gufata abibumbiye muri iri tsinda kubera umutekano mucye bakunze guteza mu Mujyi wa Rubavu ariko nyuma y’iminsi ibiri bahise barekurwa.

Abatuye muri kariya gace bavuga ko ubu uru rugomo bakoreye Nahimana na Nyiraneza bugaragaza kwihorera no kwerekana ko bakomeje ibikorwa byabo by’urugomo, bagasaba ko hakwiye izindi mbaraga mu guhagarika ibi bikorwa.

Danton GASIGWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru