Kuryamana n’ibyamamare ntabirenze- Shaddyboo yashyize mu cyeragati uwamubajije niba yararyamanye na Diamond na Davido

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bagiye bamuvugaho kuryamana n’ibyamamare byabaga byaje gutaramira Abaturarwanda ariko we akanga kugira icyo abivugaho ariko akanyuzamo akavuga ko n’iyo yaba abikora ari umubiri akoresha aho kuba uw’ababimunengeraga. Shaddyboo ntiyahakanye cyangwa ngo yemere ko yaryamanye na Diamond na Davido gusa avuga ko n’iyo byaba bitaba ari ibintu bya hatari.

Uyu mugore ufatwa nk’umwamikazi wa Instagram, ygiye avugwa mu kugirana umubano wihariye n’ibyamamare bitandukanye, yigeze kuvugwa mu rukundo na Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania, si we wenyine kuko byanavuzwe ko yanaryamanye n’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Davido.

Izindi Nkuru

Ubwo aheruka kuganira na Muchomante kuri Instagram baganira n’abakunzi babo, umwe yabajije uyu mukobwa niba ibivugwa ko yaryamanye na Diamond na Davido ari ukuri cyangwa ari ibinyoma.

Shaddyboo yanze kubyemeza cyangwa ngo abihakane, gusa yavuze ko Isi yose izi ko u Rwanda rufite abakobwa beza bityo binabayeho atari ibintu birenze.

Ati “Reka nze nkubwire, ni byiza kuko ndabizi ko ari byo muba mushaka kumva. Muba mwumva ari abantu barenze ku buryo naryamana nabo mukumva byacitseeee, rero natwe abanyarwanda twifata ukuntu tuba twumva kuryamana n’abasitari ari ibintu bya hatariiii, abantu bazi ko u Rwanda rufite abagore n’abakobwa beza ariko mukumva kuryamana nabo ari ibintu bikaze, oya.”

Mbabazi Shadia muri iki kiganiro yavuze ko ku giti cye umuhanzi akunda cyane ari icyamamare gikomoka muri Nigeria, Wiz Kid.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru