Mu Kagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, abantu batatu bari bafite ibikoresho bikekwa ko bari bavuye kwiba, bahagaritswe n’Abapolisi barinangira ahubwo bashaka kubarwanya, barabarasa hapfamo umwe.
Ibi byabereye mu Mudugu wa Gabiro mu Kagari ka Buhaza inyuma y’Ikigo Nderabuzima cya Byahi giherereye mu Murenge wa Rubavu ubwo abantu batatu bikekwa ko ari abajura bari bavuye kwiba ibikoresho bagahagarikwa n’abapolisi ariko bakinangira.
Abapolisi bagerageje kubahagarika ahubwo bariruka ndetse bashaka gucikana n’ibyo bikoresho bikekwa ko byibwe, ubundi barasa mu kirere ariko isasu riza gufatamo umwe witwa Niyonsenga Iradukunda w’imyaka 21 y’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye RADIOTV10 ko ibi byabaye ahagana saa munani n’iminota 20’ (02:20’) z’ijoro.
Mu butumwa bugufi, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yagize ati “Abapolisi bari kuri patrol bahuye n’itsinda ry’abagabo 03 bari bikoreye ibintu bigaragara ko bari bavuye kubyiba, Abapolisi babahagaritse baranga bariruka, barasa hejuru ntibabita hasi bakomeza kwiruka ariko haza kuraswamo umwe. Yari afite television ya flat.”
Abatuye muri aka gace bamaze iminsi bataka ibikorwa by’urugomo n’ubujura bakorerwa n’abo mu itsinda ryiswe Abazukuru ba Shitani, babwiye RADIOTV10 ko nubwo batishimira ko hari Umunyarwanda wabura ubuzima ariko wenda kuba umwe muri bagenzi babo arashwe, baza gucogora.
Umwe yagize ati “Wenda byagabanuka, ibisambo ni bibi kuko barahari benshi…Byaba ari byiza kuba batangiye kubagabanya kuko baramufata ejo bakamufungura akigendera akaza ari wowe ari guhiga.”
Usanzwe akora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, avuga ko mu masaha y’umugoroba hari ahantu hatari hakiri nyabagendwa kubera abajura.
Ati “Ibisambo byari bibangamiye abaturage kuko umukiliya yadutegaga ngo tumujyaneyo ariko tukanga bitewe nuko ibisambo biteka abamotari bikabatera amabuye bikabatega imigozi ariko ubwo batangiye kubirasa buriya turahumeka tugende twisanzuye.”
Mu byumweru bibiri bishize, urugo rwo mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu rwari rwatewe n’abantu bakekwa ko bari muri iri tsinda ry’Abuzukuru ba Shitani bakomeretsa bikabije umugabo n’umugore baho.
Danton GASIGWA
RADIOTV10