• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amabwiriza mashya yatumye abagenzi 36 barara Nyabugogo, CP Kabera ati “Bibe isomo”

radiotv10by radiotv10
21/12/2021
in MU RWANDA
0
Amabwiriza mashya yatumye abagenzi 36 barara Nyabugogo, CP Kabera ati “Bibe isomo”
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021 ubwo hatangiraga kubahirizwa amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 hari abagenzi 36 bafashwe n’amasaha bituma barara muri Gare ya Nyabugogo.

Amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ateganya ko ingendo zibujijwe kuva saa yine z’ijoro (22:00’) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00’) mu gihe ayagenderwagaho yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku ya 14 Ukuboza 2021 yavugaga amasaha yo guhagarika ingendo ari saa sita z’ijoro.

Aya mabwiriza mashya yatumye abantu 36 bagombaga gutaha mu Ntara baturutse mu Mujyi wa Kigali barara muri Gare ya Nyabugogo kubera kubura ibinyabiziga bibacyura.

Muri aba bagenzi, barimo 12 bajyaga mu Ntara y’Iburasirazuba, hakaba abandi 12 berecyezaga mu Ntara y’Iburengerazuba, bane (4) bajyaga mu Majyepfo n’abandi Umunani (8) bagombaga gutaha mu Majyaruguru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko nubwo aba bantu bazindutse bataha ariko bikwiye kubasigira isomo kandi bikanasigira abandi isomo ryo kumenya uko bacunga neza amasaha.

Yagize ati “Ni byo barazinduka bataha ariko isomo riba rivuyemo ni uguteganya no kumenya amasaha, ukamenya igihe ibinyabiziga bigendera, umuntu akamenya ko ashobora kugera muri gare agasanga ibinyabiziga bijya aho ataha byamaze kugenda.”

Yakomeje agira ati “Amasomo nk’aya bayigireho bagataha kare, abarangije akazi bagataha ntibarangarire mu mujyi, abazindukiye ahantu babona bwije bakamenya ko bashobora kubura imodoka.”

Aya mabwiriza yatumye aba bantu barara muri gare, avuga ko nubwo ingendo zibujijwe kuva saa yine z’ijoro ariko ibikorwa byemerewe gukomeza bigomba guhagara saa tatu z’ijoro (21:00’).

CP Kabera yakunze kugira inama abaturage ko muri gahunda bateganya za buri munsi baba bakwiye gushyiramo no kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko mu gihe hashyizweho amasaha yo gutahiraho nk’aya, abantu bakamenya igihe basoreza imirimo yabo kugira ngo amasaha ataza kubafata.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − eleven =

Previous Post

Rubavu: Ukekwa ko ari Igisambo yarashwe n’Abapolisi ahita apfa

Next Post

Barafinda wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Perezida yasubijwe i Ndera kuvurwa mu mutwe

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Barafinda wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Perezida yasubijwe i Ndera kuvurwa mu mutwe

Barafinda wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Perezida yasubijwe i Ndera kuvurwa mu mutwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.