Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera icyaha, akavuga ko yabitewe n’ubusinzi.
Uyu mugabo w’imyaka 26 utuye mu mu Mudugudu wa Birembo, mu Kagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga, akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga.
Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko uyu mugabo akurikiranyweho ko kuba mu bihe bitandukanye yaragiye asambanya umwana we yibyariye w’imyaka itandatu (6) y’amavuko, nyuma y’uko nyina w’uyu mwana yahukanye akamumusigira.
Iki cyaha kiregwa uyu mugabo cyatahuwe tariki 27 Ukwakira 2025 ubwo umuturanyi wabo yabonaga uyu mwana agenda nabi, yamubaza icyo yabaye akamubwira ibyo papa we yamukoreye.
Ubushinjacyaha bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa yemeye ko yasambanije umwana we ubwo yaratashye mu ijoro yasinze. Asobanura ko yabitewe n’ubusinzi.”
ASHOBORA GUFUNGWA BURUNDU
Icyaha akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 133 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 yahinduwe n’ingingo ya 14 y’itegeko no 059/2023 ryo ku wa 04/12/2024 iteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
RADIOTV10








