Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

radiotv10by radiotv10
06/11/2025
in MU RWANDA
0
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 20 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yasezeye, yerecyeza mu zindi nshingano zitari iz’itangazamakuru gusa asezeranya ko azakomeza kuriba hafi.

Isezera ry’uyu munyamakuru, ryemewe na we ubwe, wirinze gutangaza izindi nshingano yerecyejemo, gusa akemeza ko zidahuye n’umwuga w’itangazamakuru yari amazemo igihe kinini.

Kagabo avuga ko nubwo izindi nshingano agiyemo atari iz’itangazamakuru, ariko azakomeza kuba hafi y’uyu mwuga, kuko hari ikiganiro azajya akora mu buryo bugezweho buzwi nka Podcast, kizajya gitambuka kuri YouTube Channel yashinze yitwa ‘KP Media’. Ati “Itangazamakuru ntiwarivamo rikurimo.”

Jean Pierre Kagabo asanzwe azwi mu biganiro bya politiki, ndetse no gutara no gutangaza inkuru zikomeye zirimo iza politiki, iz’ubuvugizi n’iz’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu.

Byumwihariko yakoze ibiganiro RBA yagiranye na Perezida Paul Kagame, birimo icyabaye muri mu mpera za 2019 ubwo abantu bariho binjira mu mwaka mushya wa 2020.

Uyu munyamakuru avuga ko kimwe mu byamushimishije mu gihe yari amaze muri uyu mwuga, ari ukuba yarakoranye ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo nakwibagirwa kwakira Umukuru w’igihugu kubera ko mu itangazamakuru ni ikintu gikomeye cyane.”

Yari amaze imyaka 22 akorera RBA

Uyu munyamakuru watangiye gukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, mu yahoze yitwa ORINFOR muri 2003, yabaye Umunyamakuru utara akanatangaza inkuru, aho byumwihariko azwi mu nkuru ziremereye, dore ko yagiye gutara inkuru muri Repubulika ya Centrafrique, muri Mozambique, ahari Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro.

Mu nkuru zo mu gihe cya vuba zizwi yataye akanatangaza, ni iyo yakoze mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byumwigariko i Goma no mu nkengero zaho, ubwo Ihuriro AFC/M23 ryari rikimara gufata uyu Mujyi.

Icyo gihe uyu Munyamakuru wigereye ahari hakambitse abarwanaga ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, nk’ahitwa Mubambiro, yatangaje ko akurikije intwaro yahasanze yanagaragaje mu nkuru ye, ubutegetsi bwa Congo bwari bufite undi mugambi urenze uwo kurwana na M23.

Nyuma yo kuva gutara inkuru i Goma, yaganiriye na RADIOTV10 ayitangariza ibyo yiboneye n’amaso ye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + four =

Previous Post

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

Next Post

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Related Posts

by radiotv10
06/11/2025
0

Abatuye mu Mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, banenga kuba ikimoteri cyarubatswe hagati y’ibagiro n’ahacururizwa ibiribwa mu isoko rya...

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

by radiotv10
06/11/2025
0

In recent years, entrepreneurship has become one of the most popular dreams among young people. The idea of being your...

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Uruganda rutanganya inzoga ruherereye mu Muerenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo gukoresha ibitoki mu gutunganya...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

IZIHERUKA

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo
FOOTBALL

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

06/11/2025
Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy'imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.