• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

radiotv10by radiotv10
10/11/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse
Share on FacebookShare on Twitter

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu kwezi gushize, yakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba.

Ibi byazamuye cyane ibibazo bya politiki mu Gihugu, mu gihe hakiri urujijo ku mubare nyawo w’abantu baguye muri iyo myigaragambyo.

Polisi yasohoye kandi impapuro zo gufata bamwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi batari barafunzwe, barimo Brenda Rupia ushinzwe itumanaho muri iri shyaka, ndetse na john Mnyika, Umunyamabanga Mukuru waryo.

Ni mu gihe umuyobozi mukuru waryo, Tundu Lissu, amaze igihe afunzwe kandi aregwa icyaha cyo kugambirira guhirika ubutegetsi, nyuma yuko yari yasabye ko habaho ivugurura ry’itegeko ry’amatora mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2025.

Visi Perezida wa Tanzania, Emmanuel Nchimbi, yatangaje ko Guverinoma ya Perezida Samia Suluhu Hassan yafashe ingamba zo kugarura ituze n’ubwumvikane mu baturage.

Kugeza ubu ishyaka rya Nhadema na Kiliziya Gaturika muri iki Gihugu, biravuga ko abantu barenga 1 000 bitabye Imana ubwo inzego z’umutekano zageragezaga guhosha imvururu n’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mbere y’amatora ndetse na nyuma yayo.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu muri Kenya yo ikavuga ko abarenga 3 000 baguye muri izo mvururu, abandi bakaba baraburiwe irengero, icyakora Leta ya Tanzania yo, nta mubare w’abaguye muri izi mvururu iratangaza.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Next Post

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.