Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

radiotv10by radiotv10
25/11/2025
in MU RWANDA
0
Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 23 wabaga mu Mujyi wa Kigali ariko ukomoka mu Karere ka Rwamagana, bamusanze yapfuye amanitse mu mugozi iwabo ku ivuko nyuma yuko yari yatonganye n’umubyeyi we [Se] ngo wamubwiye amagambo akomeretsa umutima, akagera n’aho amubwira ko azapfa nk’imbwa ntacyo azimarira.

Uyu musore yari yatashye iwabo batuye mu Mudugudu wa Kavura mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi, muri kariya Karere ka Rwamagana.

Nyina w’uyu musore witwa Tayebwa Hally, ni we wabanje kumubona yapfuye, aho yamusanze mu cyumba amanitse mu mugozi, bikaba bikekwa ko yaba yiyahuye.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kavura, avuga ko atari azi nyakwigendera kuko yabaga mu Mujyi wa Kigali, akaba yiyahuye ubwo yari yatashye iwabo.

Uyu muyobozi avuga ko kwiyambura ubuzima byakozwe n’uyu musore, bishobora kuba bifitanye isano n’intonganya yari yabanje kugirana na se.

Ati “Uwo mwana akaba yaraje agasanga Se mu rugo bagatongana bikagera aho Se amubwira ko azapfa nk’imbwa ndetse ntacyo yimariye. Ibyo byatumye umwana arakara, arimyoza ajya mu cyumba.”

Mudugudu avuga ko ubwo inzego z’ibanze zajyaga muri uru rugo, se wa nyakwigendera yanze ko binjira, akabirukana, ari na bwo bahitaga biyambaza inzego z’umutekano.

Ati “Uwo mugabo yaratwirukanye bityo twanzura ko inzego z’umutekano zikura uwo mugabo muri urwo rugo ntaharare.”

Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko uyu muryango uhoramo amakimbirane, aho umugore n’umugabo bahora batongana bakanarwana.

Uyu mugabo uvugwaho kuba yabwiye amagambo mabi nyakwigendera akiyambura ubuzima, bivugwa ko mu minsi ishize yari yanafunzwe kubera gukubita umugore we ariko akaza kurekurwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Eng.-Former Israeli soldiers including war veterans, arrive in Rwanda for a week-long visit

Next Post

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.