Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal FC yatsinze Bayern Munich ibitego 3-1 mu mukino w’Irushanwa ry’i Burayi rya UEFA Champions League.
Nyuma y’uyu mukino wabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo, mu irushanwa rya UEFA Champions League warangiye Ikipe ya Arsenal ibonyemo ibitego 3-1, Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye iyi ntsinzi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Perezida Kagame yagize ati “Arsenal yaduhesheje ishema. Turayishimiye cyane.”
Perezida Kagame asanzwe ari umukunzi w’ikipe ya Arsenal, unagaragaza ko yishimira intsinzi yayo igihe yayibonye mu mikino ikomeye nk’uyu wo muri UEFA Champions League.
Ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza yabonye intsinzi, isanzwe ifitanye imikoranire n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, kimwe n’iyi ya Bayern Munich yo mu Budage na yo ifitanye imikoranire n’iki Gihugu.
RADIOTV10








